00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay-Z agiye gukorera igitaramo mu Bwongereza nyuma y’imyaka 13

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 8 July 2026 saa 09:40
Yasuwe :

Umuraperi Jay-Z wari ugiye kumara imyaka 13 adakorera igitaramo cye bwite mu Bwongereza agiye kuhataramira mu ruhererekane rw’ibitaramo byo kwizihiza isabukuru za album ze ebyiri yasohoye mu bihe bitandukanye.

Bigaragara ko ku wa 4 Nzeri 2026, azataramira muri Tottenham Hotspur Stadium iherereye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Uyu muhanzi ari gukora ibi bitaramo yizihiza isabukuru y’imyaka 30 ya album yise ‘Reasonable Debut’, yasohotse mu 1996, n’iy’imyaka 25 ya album yise ‘Blueprint’ igasohoka mu 2001.

Iki gitaramo kizaba gikurikiye ibindi bine yaherukaga gukorera muri iki gihugu byabaye guhera ku wa 10 kugeza ku wa 14 Ukwakira mu 2013.

Ahandi Jay-Z azataramira ni i Paris mu Bufaransa, ku wa 10 Nzeri n’i Los Angeles muri Amerika ku wa 23 Ukwakira 2026 muri ‘SoFi Stadium’.

Mbere yo kujya mu mahanga, Jay-Z azabanza gutaramira mu mujyi we kavukire muri Amerika. Azakorera ibitaramo bitatu mu Mujyi wa New York mu kibuga ’Yankee Stadium’ bizaba guhera ku wa 10 kugeza ku wa 12 Nyakanga 2026 nk’uko byari bisanzwe biteganyijwe.

Jay-Z agiye gukorera igitaramo mu Bwongereza nyuma y'imyaka 13

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages