Abantu bakomeye barimo Perezida Paul Kagame; Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg; Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye iki gikorwa.
Batangiyemo ubutumwa bugamije kurwanya ubukene n’inzara ku Isi nk’intego nyamukuru z’uyu muryango.
Wari n’umwanya wo kuzirikana ku murage Mandeka yasigiye umugabane wa Afurika muri rusange wo kurandura burundu ubukene bukabije mu bawutuye.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwari kuri stade ya FNB mu Mujyi wa Johannesburg ko ari inshingano za buri wese gukomeza kubakira ku murage wa Nelson Mandela waharaniye ko buri mwana agira imirire myiza no kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika.
Yavuze ko kubaka ‘Afurika twifuza’ biri mu maboko ya buri wese uhereye ku rubyiruko.
Ibyamamare muri muzika nka Jay-Z n’umugore we Beyoncé, Ed Sheeran waririmbye iyitwa Shape Of You, Usher wagiye ku rubyiniro yambaye umugara wa Kinyafurika, abahanzi bo muri Nigeria nka Wizkid na Tiwa Savage, Pharrell Williams, Chris Martin, umuraperi ukomeye wo muri Afurika y’Epfo Casper Nyovest n’abandi batandukanye bafashije aba bayobozi gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya ubukene.
Muri iki gitaramo abantu batandukanye biyemeje gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 5,6 z’amadorali ya Amerika azifashishwa mu guhindura ubuzima bw’abasaga miliyoni 137 bari mu bukene bukabije.
Iki gitaramo cyanyuraga kuri Televiziyo zikomeye muri Afurika y’Epfo ndetse no kuri Canal +, gusa abakoresha internet nabo bashoboye kukirebera kuri Youtube.
Mu masaha ya saa yine z’ijoro nibwo Jay-Z n’umugore we Beyoncé Knowles bageze ku rubyiniro binjirira mu ndirimbo ‘holy grail’. Iminota 25 ni yo baririmbye igitaramo kiri kunyura kuri televiziyo nyuma abateguye bahita bagikuraho ahubwo bashyiraho ibyari byatambutse mbere.
Abatari babashije kujya kuri FNB bayobotse imbuga nkoranyambaga bijujutira kuba batabashije kwihera ijisho ubuhanga bw’aba baganzi.
Si ubwa mbere aba bahanzi bataramiye abitabiriye iri serukiramuco kuko no mu 2014 bari i New York ahari ibihumbi n’ibihumbi by’abakereye ubukangurambaga bwo kurwanya ubukene.



















TANGA IGITEKEREZO