00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay-Z ku isonga: Abaraperi 10 b’ibihe byose muri Amerika

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 9 February 2023 saa 07:20
Yasuwe :

Mu gihe abaraperi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kwizihiza imyaka 50 injyana ya Hip Hop imaze, hakomeje gukorwa ibikorwa biha icyubahiro iyi njyana.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’ibirori bya ‘Grammy Awards’ aho abaraperi bakanyujijeho mu bihe bitandukanye bafatanyije kuririmba indirimbo, mu rwego rwo kwizihiza imyaka iyi njyana imaze ikorwa.

Nyuma y’ibi birori, Billboard ifatanyije n’ikinyamakuru cy’imyidagaduro ‘Vibe’ byakoze urutonde rw’abaraperi 50 b’ibihe byose barimo na nyakwigendera Tupac, The Notorious B.I.G, n’abandi.

Mu baraperi 50 bashyizwe hanze, IGIHE yagarutse ku 10 ba mbere bari kuri uru rutonde.

1. Jay-Z

Umuraperi akaba n’umushorami, Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-z niwe waje ku mwanya wa mbere mu baraperi b’ibihe byose.

Jay-Z yavutse tariki 4 Ukuboza 1969 mu mujyi wa Brooklyn muri leta ya New York, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye umuziki mu 1980 akora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Money, cash, hoes’, ‘Young Gifted and Black’, ‘Crazy in love’ yakoranye na Beyonce n’izindi, atsindira ibihembo bitandukanye birimo ‘Grammy awards’ 24.

Uyu mugabo w’imyaka 53, ni umwe mu bayoboye sosiyete ifasha abahanzi ‘Roc Nation’ ikomeye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagize uruhare mu kuzamura abahanzi bakomeye nka Rihanna, Kenya West, J Cole n’abandi.

2. Kendrick Lamar

Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Kendrick Lamar Duckworth yaje ku myanya wa kabiri nyuma yo gutwara igihembo cya ‘Grammy awards’ kuri album nziza y’umwaka mu 2023 .

Kendrick Lamar yavutse mu 1987 mu mujyi wa Compton muri Leta ya California, yinjiye mu muziki ku myaka 13 ubwo yasohoraga ‘mixtape’ yise ‘Youngest Head Nigga’ mu 2003.

Yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘DNA’, ‘Die Hard’, ‘Loyalty’ n’izindi atwara ibihembo birimo album nziza y’umwaka, indirimbo ya Rap nziza n’ibindi.

3. Nas

Umuraperi Nasir bin Olu Dara Jones wamenyekanye nka Nas, yaje ku rutonde rw’abaraperi 50 b’ibihe byose.

Nas yavutse mu 1973 mu mujyi wa Crown Heights muri Leta ya New York, yinjiye mu muziki mu 1989 akora indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane harimo iyo yise ‘Memory Lane’ igaruka ku buzima bwe, ‘Get Down’, ‘The message’ n’izindi.

4. Tupac

Umuraperi Tupac Amaru Shakur wamenyekanye mu 1990 ku ndirimbo zakunzwe nka ‘Dear Mama’, ‘Keep ya head up’ n’izindi aracyari mu baraperi beza b’ibihe byose.

Tupac yavutse tariki 16 Kamena 1971 mu mujyi wa East Harlem muri Leta ya New York, yamaze igihe kingana n’imyaka itandatu kuva 1989 mu muziki wa Hip Hop, ashyira hanze album zirenga 11 muri iyo myaka, zatumye akundwa cyane kugeza uyu munsi.

Tupac Shakur wamenyekanye na none ku izina rya Makaveli yapfuye arashwe tariki 16 Nzeri 1996, ubwo yarari mu modoka.

5. Eminem

Umuraperi Marshall Bruce Mathers III wamenyekanye ku izina rya Eminem yaje ku mwanya wa gatanu, nyuma yo guca agahigo ko kuba umuraperi wa mbere uririmba amagambo menshi mu isegonda.

Mu ndirimbo ‘Godzilla’ yasohoye mu 2019, yatumye aca agahigo ko kuririmba amagambo 225 mu masegonda 30.

Eminem yavutse tariki 12 Ukwakira 1972, muri leta ya Missouri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yinjira mu muziki mu 1988 akorana n’itsinda rya ‘Soul Intent’.

Yatangiye gukora umuziki ku giti ke mu 1996 atangirana na album ye ya mbere yise ‘Infinite’.

Eminem yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe nka ‘Rap God’, ‘When I’m gone’ n’izindi.

6. The Notorious B.I.G

Umuraperi Christopher George Latore Wallace wamenyekanye nka The Notorious Big cyangwa Biggie yaje mu baraperi b’ibihe byose nyuma y’imyaka 26 apfuye.

Biggie yavutse tariki 21 Gicurasi 1972, mu mujyi wa New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, asohora album ye ya mbere yise ‘Ready to Die’ afite imyaka 21 mu 1998.

Yakunze kuririmba indirimbo zikomoza ku buzima bw’abirabura bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo ‘Living in Pain’ yakoranye na Tupac, ‘Sky’s the limit’, ‘Get Money’ n’izindi.

7. Lil Wayne

Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Dwayne Michael Carter Jr. wamenyekanye nka Lil Wayne, ni umwe mu baraperi b’ibihe byose watangiye umuziki ku mwaka 12.

Lil Wayne yavutse tariki 27 Nzeri 1982 muri Leta ya Louisiana muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yinjira mu muziki mu 1995 ubwo yasinyaga amasezerano y’imikoranire na sosiyete ikomeye ya ‘Cash Money Records’.

Yakoze indirimbo nka ‘She will’, ‘Blunt Blowing’, ‘Mr. Carter’ n’izindi.

8. Drake

Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Aubrey Drake Graham wamenyekanye nka Drake, ni umwe mu baje ku rutonde rw’abaraperi b’ibihe byose.

Drake yavutse tariki 24 Ukwakira mu 1986 mu mujyi wa Toronto muri Canada, yinjira mu muziki mu 2006.

Mu 2010, Drake yashize hanze album ye ya mbere yise ‘Thank me Later’, yaje gushyirwa ku rukuta rwa ‘Billiboard 200’ mu ndirimbo zakunzwe zikanakinywa cyane.

Yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘God’s Plan’, ‘One Dance’, ‘Trust Issues’ n’izindi.

9. Snoop Dog

Umuraperi Calvin Cordozar Broadus Jr. wamenyekanye nka Snoop Dog mu myaka y’i 1992, yaje ku mwanya wa cyenda mu baraperi bakanyujijeho b’ibihe byose.

Snoop Dog yavutse tariki 20 Ukwakira mu 1971, mu mujyi wa Long Beach muri Leta ya California.

Yakoze indirimbo zakunzwe cyane harimo ‘Gin and Juice’, ‘Sweat’, ‘My family’ n’izindi.

10. Nicki Minaj

Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Onika Tanya Maraj-Petty, wamenyekanye nka Nicki Minaj, yaje ku rutonde rw’abaraperi ba mbere b’ibihe byose.

Nicki Minaj yavutse tariki 8 Ukuboza 1982 ku kirwa cya ‘Trinidad and Tobago’, yatangiye guhangwa amaso mu 2007 ubwo yashyiraga hanze ‘Mixtape’.

Mu 2010 yaje gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Pink Friday’ nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete ya ‘Cash Money Records’, ishyirwa ku rukuta rwa ‘Billboard 200’ mu ndirimbo zakunzwe z’ikanakinywa cyane.

Yasohoye indirimbo zakunzwe nka ‘Anacoda’, ‘Chun-Li’, ‘MEGATRON’ n’izindi, atsindira ibihembo bitandukanye birimo ‘Billboard music award’, ‘MTV Europe music award’, n’ibindi.

Kenya West, J Cole, 50 cent, Queen Latifah, Dr. Dre n’abandi na bo baje mu baraperi 50 b’ibihe byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages