Taliki 4 Mata 2023, mu Butaliyani ubwo habaga umukino wahuje ikipe ya Inter-Milan na Juventus, humvikanye amagambo atari meza mu bafana b’ikipe ya Juventus, yabwirwaga Romelu Lukaku.
Ubwo uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi yateraga penaliti, abafana b’ikipe ya Juventus batangiye kumutuka bamwita inkende, bagerageza no kumvikanisha uburyo inkende zivuga n’uburyo zigenda.
Ku makuru dukesha TMZ, nyuma y’ibi sosiyete y’umuraperi Jay-Z, Roc Nation yashyize itangazo ku kinyamakuru cy’imikino cyo mu Butaliyani, ‘La Gazzetta dello Sport’ rivuga ko bidakwiye ko abakinnyi b’umupira w’amaguru b’abirabura bakomeza guhura n’ikibazo cy’irondaruhu.
Ati, “Bakundwa bo mu Butaliyani, kora ibyiza, ushake ibyiza, uharanire kuba ibyiza. Mu mupira w’amaguru niho hakunze kugaragara urwango ku bakinnyi b’abirabura mu gihe cy’imikino.”
“Birahagije! Urwango rwiyongeraho ivanguraruhu bikongera ubujiji. Nk’umukino uhuza abantu benshi ku Isi, dukwiye kurebera hamwe ibyiza ku kiremwamuntu. Nta na rimwe irondaruhu ryigeze ryihanganirwa. U Butaliyani bwakora ibyiza birenze ibi.”
Yakomeje ivuga ko bikwiye ko hagira igikorwa kuri iki kibazo cy’irondaruhu kigaragara mu mupira w’amaguru bigizwemo uruhare n’abategura imikino, abafite mu nshingano amakipe, abanyamakuru n’abandi kugira ngo gikemuke.
Uyu mukino wahuje ikipe ya Inter-Milan na Juventus waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, habonetsemo amakarita atatu atukura arimo n’iya Romeo Lukaku wayihawe kubera kwishimira igitego cya penaliti imbere y’abafana ba Juventus.
Ntabwo ari ubwa mbere uyu mukinnyi akorewe irondaruhu ndetse akitwa inkende, kuko muri 2019 nabwo byabaye mu mukino wahuzaga ikipe ya Inter-Milan na Cagliari Calcio FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!