Ibi Jay-Z yabikoze nyuma yo kubona ko amatike y’ibitaramo bibiri yari ahafite amaze kugurwa agashira ku isoko yose. Ni ibitaramo yise JAŸ-Z 30 na JAŸ-Z 25 yari yatangaje mu cyumweru gishize.
Ibi bibiri bigamije kwizihiza imyaka myinshi album ze zakunzwe zimaze zisohotse, “The Blueprint” imaze imyaka 25 na "Reasonable Doubt" imaze imyaka 30.
Icya gatatu cyitwa “JAŸ-Z EXTRA INNINGS” kikaba kizaherekeza ibindi bibiri. Byose bizaba mu majoro atatu yikurikiranya guhera ku wa 10 kugeza ku wa 12 Nyakanga 2026.
Kuba JAŸ-Z EXTRA INNINGS yongerewe muri ibi bitaramo bifitanye isano n’indi album ye, icyakora kizubakira ku bindi bitaramo bibiri azakora nk’uko bigaragara mu itangazo ryemeje iki gitaramo.
Jay-Z ari kongera gukoresha izina JAŸ-Z yanakoresheje asohora album ye “Reasonable Doubt” yasohotse muri 1996. Iyi album yatumye aca agahigo nk’iyakorewe igitaramo mu kibuga cya Yankee Stadium kikuzura inshuro nyinshi cyane.
Kuri iyi nshuro ni ubwa karindwi iyi album ikorerwa igitaramo muri iki kibuga hakuzura kuko amatike yacyo yamaze gushira ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!