Jay ubusanzwe witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryabereye k mu Mujyi wa Lagos. Yahawe ibihembo bikomeye birimo amafaranga n’andi mahirwe azageza umwuga akora ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro JayD yagiranye na IGIHE yasobanuye ko mu bihembo yahawe nyuma yo kwambikwa ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika harimo amatike y’indege mu ngenzo azakorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, azajya ahabwa inzu nziza[Luxury Apartment] azajya acumbikamo mu gihe yagiye mu kazi muri Nigeria.

Mu bindi bihembo yahawe harimo umushahara w’amadolari ibihumbi bitanu[asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda] mu gihe cy’umwaka azamarana ikamba, kwamamariza inganda zikomeye muri Afurika, gukina muri filime ebyiri zikomeye muri Nigeria, gukorana n’inzu z’imideli zikomeye, azahabwa inkweto n’imyambaro ihwanye n’amadolari igihumbi n’ibindi.

Yavuze ko mu byo yemerewe harimo ko amafoto ye azajya akoreshwa mu kinyamakuru gikomeye cya 9ineteen Magazine no gukorana n’ubuyobozi bwa Nigeria mu bukangurambaga butandukanye.

Yagize ati “Uretse ibihembo by’amafaranga hari n’ibindi nakuye muri Nigeria, nagize inararibonye, namenyanye n’abantu bakomeye bazamfasha kuzamura ubumenyi bwanjye mu byo nkora, ikindi gikomeye ni uko nzakina muri filime ebyiri muri sinema ya Nigeria, ibi nabyo bizamfasha kuzamura izina ryanjye.”

JayD aheruka kugirwa Rudasumbwa wa Afurika
JayD aheruka kugirwa Rudasumbwa wa Afurika

Mu mwaka wa 2018 JayD ashobora kuzitabira igikorwa cya London Fashion Week ndetse na New York Fashion Week ifatwa nk’iyoboye uruganda rw’imideli ku Isi.

Nyuma yo kuva muri Nigeria JayD yateguye igitaramo gikomeye cya Big Splash Pool Party kizaba ari umuziki, kwidagadura mu mazi yo kuri Park Inn Hotel, urwenya rwa Nkusi Arthur n’indi mikino imenyerewe mu birori bibera ku mazi.

Igitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, hazaba hari n’abasore bazwiho ubuhanga mu kuvanga imiziki Dj Miller na Dj Toxxyk, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi[kuri couple] ndetse na 8000frw ku muntu ku giti cye.