Ibi uyu mugore w’imyaka 56 yabigarutseho mu kiganiro kizwi nka Jimmy Kimmel Live, cyagarutse cyane kuri filime ye nshya yise Office Romance.
Jennifer Lopez kandi yagarutseho ku mubano we n’umukinnyi wa filime mugenzi we, Affleck bakoze ubukwe mu 2022, ariko akaka gatanya bamaranye imyaka ibiri, ndetse aza kuyihabwa muri Gashyantare 2025.
Muri iki kiganiro, Kimmel yabajije Lopez niba nta mukunzi afite. Ati “nta mukunzi ufite, si byo?”
Lopez yahise amusubiza agira ati “Yego, kandi nari nkwiriye kuba narabikoze mbere. Nari naribeshye, nari naribeshye, ni ukuri.”
Yakomeje avuga ko kubaho nta mukunzi ari byiza, ariko ashimangira ko ashobora kongera kugira umusore yihebera, mu gihe baba bahuje.
Ati “Umunsi umwe nzabona umuntu, naba ari umuntu unkwiriye.”
Ben Affleck yirinda kuvuga nabi Jennifer Lopez kuko asanzwe afitanye amateka adasanzwe nawe kuko bakundanye bwa mbere mu 2000 bashwana mu 2004, baza gusubirana mu 2021 banakora ubukwe mu 2022, gusa batandukana mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!