Uyu mugore w’imyaka 56 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Howard Stern.
Umunyamakuru yamubajije ati “Utekereza ko wigeze ukundwa by’ukuri?” Jennifer ati “Oya! Icyo nize, si uko ntakundwa. Ahubwo ni uko bo batabishoboye […] ntibabifite muri bo. Kandi bampaye icyo bafite. Ibintu byose nashoboraga kwifuza. Inzu, impeta, ubukwe, byose narabibonye ariko ntabwo nigeze nikunda icyo gihe.”
Jennifer Lopez yakundanye n’abagabo batandukanye. Atandukana n’umugabo agahita acudika n’undi nta gutinzamo. Yakundanye na David Cruz biganye mu mashuri yisumbuye kugeza mu myaka yo mu 1990.
Aba bombi barakundanye ndetse uyu mugabo amwambika impeta aza no kwimuka ajya kubana na we i Los Angeles ubwo yatangiraga urugendo rwe mu myidagaduro.
Ku bw’amahirwe make ariko ntabwo barambanye kuko mu 1997 uyu mugore yarushinze na Ojani Noa batandukanye nyuma y’umwaka umwe gusa babanye.
Lopez yanakundanye na Sean Combs "Diddy", kuva mu 1999 kugeza mu ntangiro za 2001. Uyu mugore yashakanye na Cris Judd, mu 2001 batandukana mu 2003.
Mu 2002 kugeza mu 2004 yakundanye na Ben Affleck ndetse ‘couple’ yabo mu itangazamakuru bari barayihimbye izina rya "Bennifer".
Mu Ugushyingo 2002 Ben Affleck yateye ivi asaba uyu mugore ko babana undi arabyemera. Ubukwe bwabo bari barateganyije ku wa 14 Nzeri 2003 bwarasubitswe ndetse muri Mutarama 2004 bahitamo gutandukana.
Muri Kamena 2004, Lopez yarushinze na Marc Anthony. Bombi bari barakoranye bya hafi ndetse mu myaka yo mu 1990 barakundanyeho amezi make.
Ubukwe bwabo bwabye nyuma y’amezi atanu gusa Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck.
Mu 2011 batangaje ko batakibana ndetse muri Mata 2012 Anthony yaka gatanya yaje gutangwa mu 2014. Jennifer Lopez yaje gukundana na Casper Smart wari umubyinnyi we kuva mu 2011 kugeza muri Kanama 2016.
Kuva muri Gashyantare 2017 yakundanye na Alex Rodriguez wamamaye muri Baseball batandukana muri Mata 2021.
Muri Mata mu 2021, Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye gusubirana nyuma baza gushimangira ko bongeye gukundana muri Nyakanga uwo mwaka.
Muri Mata 2022 Lopez yongeye kwambikwa impeta na Ben Affleck nyuma y’imyaka 20 yari ishize yaramwambitse impeta ntibabane.
Muri Nyakanga 2022 basezeraniye muri Las Vegas baza gukora ibirori bihuriyemo inshuti zabo n’abavandimwe hashize ukwezi. Ariko na Ben Affleck baheruka gutandukana.
Mu kiganiro yagiranye na Howard Stern, yavuze ko ubwo aheruka gutandukana na Affleck yize ibintu byinshi akaba ari nabwo yabashije kwimenya we ubwe.
Ati “Ubwo natandukanaga n’umugabo wanjye ku nshuro iheruka, byabaye ikintu cyiza cyane cyambayeho mu buzima. Kuko byatumye ngera mu rugendo rwo kwisuzuma no kwimenya.”
Jennifer Lopez afite abana babiri b’impanga Max na Emme, b’imyaka 17 yabyaranye na Marc Anthony, uyu akaba ari na we mugabo muri benshi bakundanye babashije kubyarana.
Aheruka kugaragara muri filime ‘Kiss of the Spider Woman’ ndetse ari no kuyamamaza cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!