00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez yahishuye ko atazakora ubukwe n’umugabo yasimbuje Marc Anthony

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 February 2019 saa 01:42
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare, Jennifer Lopez, yavuze ko adakeneye gukora ubukwe n’umugabo we Alex Rodriguez ngo kuko atari cyo cya mbere mu kubana neza mu rugo.

Jennifer Lopez w’imyaka 49 afite umugabo witwa Rodriguez wahoze akina Baseball. Bose bahuye nyuma yo gutandukana n’abo bari barashakanye mbere.

Uyu mugabo yatandukanye n’umugoree witwa Cynthia Scurtis babyaranye abana babiri; Natasha ufite imyaka 14 na Ella ufite 10.

Jennifer nawe afite afite abana babiri b’impanga bafite imyaka 10, yabyaranye n’uwaho ari umugabo we, Marc Anthony.

Uyu mugore yatangaje ko, umuryango we ubaye mu byishimo batigeze bagira mu buzima.

Uyu mugore wigeze gukora ubukwe n’abakinnyi ba filime babiri ari bo Ojani Noa mu 1997 bagatandukana nyuma y’umwaka umwe, na Cris Judd bakoze ubukwe muri 2001 bagatandukana muri 2003, ngo ubu nta gitekerezo afite cyo kubyongera nk’uko yabitangarije Closer Magazine.

Yagize ati “Ntekereza ko namaze kumva neza ko gukora ubukwe bisaba ibirenze gukundana no kubana mu nzu. Ku bwanjye inshingano yanjye ya mbere ni abana banjye no kumenya ko bari mu rugo rwiza kuri bo. Ibi bivuze ko udakeneye umuntu ukumva gusa, ahubwo wumva abana bawe kandi akabakunda nk’uko ubakunda.”

Nyuma yo gutandukana na Marc Anthony muri 2011, Jennifer yafashe umwanya wo kwitekerezaho kugira ngo amenye icyamushimisha atabikesha umugabo.

Yagize ati “Nagombaga kongera nkisuzuma ku byo nanyuragamo, impamvu ntari nishimye mu buzima bwanjye n’icyo nabikoraho. Nabonye ko byari ngombwa ko ndekeraho gutekereza ko ibyishimo byanjye biri mu biganza by’undi muntu.”

“Nagombaga kubanza nkikunda kugira ngo nishime. Ibyo nibyo nagombaga gukora kugira ngo nigirire icyizere ubwanjye bizanshoboze kuba umuntu ufungutse kugira ngo nzishimire gusangira ubuzima n’undi tuzahura.”

N’ubwo adateganya gukora ubukwe, Jennifer Lopez ngo yizeye ko umugabo bari kumwe ari we bazamarana ibihe byose by’ubuzima bwabo.

Jennifer Lopez na Alex Rodriguez bemeje ko bakundana muri 2017, bombi babana n’abana babo.

Alex Rodriguez na Jennifer Lopez barakundana ariko ntibateganya ibyo gukora ubukwe
Jennifer Lopez, umugabo we n'abana babo bari mu byishimo bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages