Nk’uko BBC yabitangaje, ayo mafoto yafashwe muri Mutarama 2024 ubwo Jennifer Lopez yari yitabiriye ibirori byabereye muri Château Marmont, imwe muri hoteli zizwi cyane i Hollywood, ku munsi wabanjirije itangwa ry’ibihembo bya Golden Globes.
Uyu muhanzikazi wari waserutse mu myambaro y’umweru ubwo yanyuraga ku itapi itukura, yahise afatwa amafoto n’umwe mu ba Paparazzi ba sosiyete ya Blackgrid.
Aya mafoto Jennifer Lopez yahise ayashyira ku rubuga rwa Instagram ye ndetse kugeza n’ubu aracyahagaragara.
Nubwo ari we uri ku mafoto, abamureze bavuga ko Lopez atari yemerewe kuyasangiza rubanda, kuko atigeze yishyura cyangwa ngo asabe uruhushya rw’uburenganzira bwo kuyakoresha.
Blackgrid yasabye urukiko rwo muri Leta ya California ko Jennifer Lopez yatanga indishyi ingana na 150.000$ kuri buri foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi si inshuro ya mbere ibyamamare biregwa n’abafotora bashaka indishyi. Mu byamamare byigeze kujyanwa mu nkiko ku mpamvu nk’izi harimo umuhanzikazi Dua Lipa, abanyamideli nka Gigi Hadid na Khloé Kardashian.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!