00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez yishongoye ku bamushinja kwambara imyenda igaragaza ibice bimwe by’ibanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 December 2025 saa 09:33
Yasuwe :

Jennifer Lopez yasubije mu buryo bw’urwenya abantu bamunenga bavuga ko ahora yambara imyambaro igaragaza umubiri cyane kandi idahuje n’imyaka ye, mu gitaramo cya mbere mu by’uruhererekane rw’ibyo ari gukorera Las Vegas cyabereye ku Colosseum muri Caesars Palace.

Mu mashusho y’icyo gitaramo, uyu muhanzikazi agaragara akubita agatwenge ku byo akunze kunengwa, cyane cyane ku bamunenga bamubonye yerekana umubiri we. Yagize ati“Iyaba ufite ikibuno nk’iki cyanjye, nawe wakwambara ubusa!”

Yabivugaga yambaye akenda kagufi cyane, kerekana imiterere y’umubiri we, cyane cyane igice cy’inyuma, bityo agaragaza ko atitaye ku bamunenga.

Si ubwa mbere Jennifer Lopez anengwa ku isura agaragaza mu myambarire ye. Mu cyumweru gishize, hari abafana bamushinje gukoresha Photoshop ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku munsi wa Noheli. Gusa benshi bavuze ko batigeze babyitaho cyane, kuko bari bahugiye ku mwambaro yari yambaye umufashe cyane agaragaza imiterere y’umubiri we.

Mbere yaho, mu kwezi kwabanje, Lopez yongeye kwerekana umubiri we ubwo yaririmbaga indirimbo ze zikunzwe mu bukwe buhenze bw’abaherwe bo mu Buhinde.

Jennifer Lopez yavuze ko abamunenga kwambara ubusa na bo bafite ikibuno nk'icye babikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages