Muri iki gitaramo, Jesca Mucyowera yamurikiyemo album ebyiri ze za mbere, ndetse ni na cyo gitaramo kinini cya mbere yari akoze kuva yatangira umuziki. Album ye ya mbere yayise “Yesu arashoboye” naho iya kabiri yayise “Imana Ikomeye”.
Mu ndirimbo yaririmbye muri iki gitaramo harimo izakunzwe nka “Adonai”, “Imana Ikomeye”, “Ndabihamya”, “Nta Mpamvu”, “Shimwa”, “Ntazagutererana”, “Ubwo Nzakora Umurimo” mu gice cya mbere cy’igitaramo, naho mu gice cya kabiri aririmbamo indirimbo ze nka “Eloyi”, “Sindi Uw’isi”, “Iyo Mana” na “Yesu Arashoboye”.
Apôtre Alice Mignonne Kabera yabwirije ijambo riri muri Zaburi 137:1-4, aho Abisirayeli bari mu bunyage i Babuloni.
Aha yasomye amagambo baririmbaga bavuga bati “Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, twari tumanitseho inanga zacu. Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati ‘Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni.’ Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga?’’
Apôtre Alice Mignonne Kabera yasobanuye ko mu bihe bikomeye cyangwa “ibihe by’ubutayu” abantu bashobora kumva batakigira imbaraga cyangwa ihumure, ariko ugusubizwamo imbaraga kw’ukuri kuboneka muri Yesu Kristo. Yifashishije inkuru yo muri Yohana, aho Yesu yahuye n’umugore w’Umusamariyakazi ku iriba, yibutsa abantu ko Yesu ari we utanga amazi y’ubugingo, n’ubuzima buhoraho ku bemera bose.
Ati “Iyo uhuye cyangwa ukagirana ibihe bihagije na Yesu, ugusubizwamo imbaraga gukurikiraho. Ni byiza kugira ahantu ho gusengera, ariko icy’ingenzi ni uwo uhimbaza.”
Yanasubiye no ku rugero rwa Eliya umuhanuzi w’umuriro, wigeze kunyura mu bihe bikomeye by’umubabaro n’ubwoba, ariko Imana ikamurinda, ikamugaburira, ikamwongerera imbaraga kugeza asoje umurimo we w’Imana.
Mu gushyigikira ivugabutumwa rya Jesca Mucyowera, Apôtre Alice Mignonne Kabera wabwirije mu gitaramo cye yitanze miliyoni 5 Frw, zo gufasha mu kwamamaza no guteza imbere ubutumwa bukubiye mu ndirimbo z’amashimwe z’uyu mubyeyi.
Uretse Apôtre Mignonne kandi abandi bari bitabiriye batanze arenga miliyoni 2,8 Frw. Ni ukuvuga ko igitaramo muri rusange cyatanzwemo 7.884.526 Frw.
Jesca Mucyowera mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo, yavuze ko yishimiye uko cyagenze.
Ati “Abantu bameze neza bari babitegereje babyishimiye, nabikunze. Impamvu dukoze iki gitaramo, umuntu arindira igihe cy’Imana. Imana yashimye ko biba. Nari maze igihe kirekire ndi gukora, numva kubera ko mfite indirimbo nyinshi zigize album ebyiri nahise mvuga ngo reka zose nzimurikire rimwe muri iki gitaramo kuko mfite indi nshya ngiye gushyira hanze.”
Yakomeje avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza yishimira ko muri iki gihe abantu bari kuwuyoboka kubera ubutumwa bwiza. Ati “Niyo gahunda Yesu yatubwiye. Niyo mpamvu uyu muziki abantu bawukunda. Tubivuga dushize amanga kuko Bibiliya ivuga ko ubutumwa bwiza budakoza isoni.”
Uretse Jesca Mucyowera wataramiye abari bitabiriye Alarm Ministries baririmbye indirimbo zabo zakunzwe nka “Imana yo mu Misozi” na “Intwari ninde’’ na “Iyo niyo Data”. True Promises Ministries bo basusurukije abantu mu ndirimbo “Watubereye Ibyiringiro” na “Ni Bande?”.


























Ibitekerezo 0