00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jhené Aiko na Big Sean baravugwaho gutandukana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 November 2025 saa 06:01
Yasuwe :

Umuririmbyi Jhené Aiko n’umuraperi Big Sean baravugwaho gutandukana, nyuma y’imyaka hafi 10 bari bamaze bakundana ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu.

Bombi bari bamaze igihe babana ariko batarasezerana mu mategeko ndetse Big Sean nta n’ubwo yari yarigeze yambika impeta y’urukundo Jhené Aiko, bikaba ari kimwe bivugwa mu byatumye umubano w’aba bombi uzamo agatotsi.

Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko Jhené Aiko yahisemo gukuramo ake, akava aho yabanaga na Big Sean akajya kuba ukwe.

Umwe mu baganiriye na AllHipHop ufite amakuru y’uyu muryango, yavuze ko “Jhené Aiko yashakaga kurushinga mu buryo bwemewe, Big Sean aramukunda byimbitse ariko ntabwo ashaka, gutera iyo ntambwe ya nyuma yo kurushinga.”

Uyu mugabo n’umugore, bafite umwana w’imyaka itatu w’umuhungu. Ubwo bamaraga guhamya urukundo rwabo mu 2016, rwarenze kuba urwa babiri bakundana gusa, kuko rwabyaye album bise “TWENTY88” yanakunzwe yagiye hanze mu 2016.

Nubwo bivugwa ko bamaze gutandukana, amakuru yemeza byabayeho mu bwumvikane kandi bakazakomeza gushyigikirana aho umwe akeneye undi, bakanafatanya kurera umwana wabo bise Noah wavutse mu 2022.

Jhené Aiko na Big Sean bari bagiye kumarana hafi imyaka 10 bivugwa ko batandukanye
Jhené Aiko na Big Sean bafitanye umwana w'umuhungu bise Noah
Jhené Aiko na Big Sean rimwe bariyungaga ubundi bakongera bagashwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages