00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Legend yagaragaje agahinda aterwa n’imyitwarire ya Kanye West

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 May 2025 saa 10:19
Yasuwe :

Umuhanzi John Legend yagaragaje agahinda n’ubwoba aterwa n’imyitwarire ya Kanye West, wahoze ari inshuti ye magara ndetse n’umufatanyabikorwa mu muziki.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The Times, Legend yavuze ko bibabaje cyane kubona uko Kanye yahindutse, aho yagaragaje ko imyitwarire ye irimo ivangura n’urwango, by’umwihariko ku Bayahudi ari ikibazo.

Legend yibutse uko bahuye mu 2004, ubwo Kanye yamusinyishaga muri label ye ya G.O.O.D. Music. Yavuze ko icyo gihe, Kanye yari umuntu wuzuye icyerekezo, ubuhanzi buhambaye, n’inzozi zo guteza imbere abandi bahanzi.

Legend yavuze ko atari yiteze ko Kanye yazagera aho ari ubu, aho yagiye agaragaza imyitwarire irimo amagambo y’urwango, ndetse no kwambara imyambaro ifite ibimenyetso by’ivangura nk’ibya Ku Klux Klan.

Ati “Icyo gihe Kanye yari afite umuhate mwinshi, impano ikomeye, kandi yari afite inzozi nini atari ku bwe gusa ahubwo no ku bantu bose bari bamukikije. Ubu rero birababaje, rimwe na rimwe biratungurana, kubona aho ageze ubu.”

Legend yemeje ko urupfu rwa nyina wa Kanye, Donda West, mu 2007, rwagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe, bikaba byaratangiye kugaragaza impinduka mu myitwarire ye. Yavuze ko nubwo atari umuganga ngo asuzume Kanye, abona ko kuva icyo gihe, imyitwarire ye yaragiye irushaho kuba mibi.

Umubano w’aba bombi watangiye kuzamo agatotsi mu 2022, ubwo batahuzaga ku bitekerezo bya politiki, cyane cyane ku bijyanye no kuba Kanye West yari ashyigikiye Donald Trump, mu gihe Legend yamunengaga bikomeye.

Legend yavuze ko nubwo atari mu nshuti za hafi za Kanye nk’uko byahoze, akibabazwa no kubona uko yitwara muri iki gihe. Yavuze ko ari ibintu bibabaje kandi biteye ubwoba kubona umuntu wigeze kuba icyitegererezo mu muziki no mu buzima rusange, agwa mu myitwarire nk’iyo afite ubu.

Kanye West amaze iminsi afite imyitwarire mibi. Mu minsi yashize yasohoye indirimbo yise “Lonely Roads Still Go to Sunshine” irimo ijwi ry’umukobwa we North, ndetse n’ikiganiro kuri telefoni hagati ya Kanye West[Ye] na Sean "Diddy" Combs, uhanganye n’ibirego bikomeye byo gufata ku ngufu.

Uretse ibi kandi mu minsi ishize Kanye West yibasiye abana babiri b’imyaka irindwi b’impanga ba Jay-Z na Beyoncé, Rumi na Sir Carter. Icyo gihe yanditse avuga ko aba bana bafite ikibazo cyo mu mutwe kandi ntawe uhitamo kugira ibyago gusa ubu butumwa yahise abusiba.

Yanagiye agaragaza ko ashyigikiye Hitler uzwiho kuba we n’ishyaka rye ry’aba-Nazi barakoze Jenoside y’Abayahudi.

Kanye West yafashije John Legend mu rugendo rwe rwa muzika
John Legend yagaragaje agahinda aterwa n’imyitwarire ya Kanye West
John Legend yahoze ari inshuti magara ya Kanye West baza gushwana biturutse mu kudahuza ibitekerezo ku bijyanye na Politiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages