Ni ku nshuro ya mbere umukobwa wo mu Rwanda yitabiriye Miss World kuva mu 1951 ubwo yateguwe bwa mbere. Miss Mutesi Jolly ni we wabimburiye abandi ndetse avuga ko yiteguye kuzatsinda.
Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi barimo n’uhagarariye u Rwanda Mutesi Jolly bamaze iminsi ibiri batemberezwa Umujyi wa New York ndetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2016 basuye inyubako nshya ya MGM National Harbor izaberamo ibirori bizasoza irushanwa.
Iyi nyubako ya MGM National Harbor yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyari1.4 y’amadolari ya Amerika. Yubatswe n’ikompanyi mpuzamahanga ya MGM Resorts International, ni yo yatoranyijwe kuzakira ibirori bizasoza Miss World bizaba kuwa 18 Ukuboza 2016.
Iyi nyubako ifite ibyumba birenga magana atatu, yubatswe hafi y’ikiraro cya Woodrow Wilson Bridge mu birometero 16 uvuye mu Mujyi wa Washington, D.C ari naho abakobwa bakorera umwiherero.
Mu gufungura iyi nyubako habaye igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bakunzwe barimo Blue Man Group, The Jabbawockeez, Sarah Jessica Parker.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Miss World, Nyampinga wa Cayman Islands yavuze ko uru rugendo bagiriye i New York rwabafunguye amaso bamenye byinshi batari bazi mbere.
Ati “Muri uru rugendo twagiriyemo ibihe byiza kandi twiteguye ibirori nyamukuru bizasoza irushanwa. Mu by’ukuri twishimiye uko batwakiriye n’ibyo badukoreye byose.”

Mireia Lalaguna ufite ikamba rya Miss World 2015 yaherekeje aba bakobwa mu gikorwa cyo gufungura iyi nyubako izaberamo ibirori nyamukuru. Yavuze ko byari umunezero kuri we no ku bahatanira ikamba mu gufungura inyubako izaberamo umuhango wo guhemba uwahize abandi.
Ati “Nishimye cyane kuba nitabiriye iki gikorwa kitagira uko gisa, ni cyo gikorwa cya nyuma nitabiriye mfite ikamba rya Miss World, byari binejeje cyane. Nzishimira cyane gutanga ikamba turi ahantu nk’aha.”

































Ibitekerezo 0