Yabigarutseho ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo aherutse gukora. Chameleone yafashe umwanya abwira abafana be ko batagomba guha agaciro ayo makuru, ahubwo bakibanda ku muziki we.
Ati “Ndashimira cyane abantu bose bamfashije muri uru rugendo. Hari impuha zimaze iminsi zivugwa, mwirengagize ibyo. Nimwumve umuziki, bizaba bihagije. Byose biri mu mugambi w’Imana.”
Jose Chameleone na Daniella bamaze imyaka 17 barushinze ndetse bafitanye abana batanu. Gusa hashize igihe bivugwa ko aba bombi babana mu buryo butandukanye, ndetse muri Werurwe uyu mwaka hagaragaye amakuru ko Daniella yagiye kwaka gatanya mu rukiko rwa Kampala, bivugwa ko Chameleone yaba yaranabyemeye.
Amakuru yavugaga ko Daniella mu mpapuro yashyikirije urukiko i Kampala, yavuze ko impamvu nyamukuru zatumye ashaka gutandukana na Chameleone ari ihohoterwa ryo mu rugo, kwirengagizwa, kutitabwaho no kudakundwakazwa akavuga ko ari ibintu byamuteye kwiheba no kwiyumvamo ubwigunge ndetse n’agahinda gakabije.
Yavugaga ko uyu mugore yongeyeho ko ashaka guhabwa 60% by’umutungo wa Chameleone, kurera abana batanu babyaranye ku giti cye, indezo, ububasha ku nzu y’umuryango iherereye Seguku ndetse n’uyu muhanzi akazishyura amagarama y’urubanza n’ikiguzi cy’umwunganizi mu mategeko.
Nubwo ayo makuru akomeje guhwihwiswa mu bitangazamakuru byo muri Uganda, Chameleone arashimangira ko icyo ashaka ari uko abafana be bakomeza kumwitaho nk’umuhanzi, aho kugendera ku buzima bwe bwite.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!