Cyari igitaramo cyahuruje imbaga y’abakirisito b’amatorero atandukanye bahuriye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama 2023.

Josh Ishimwe wari uherekejwe n’abaririmbyi barimo Peace Hoziana yataramiye imbere y'abarimo Massamba Intore, Bishop Masengo, Gaby Kamazi, Papy Clever n'umugore we Dorcas, Aline Gahongayire, Benimana Ramadhan wamamaye nka' Bamenya', Dominic Ashimwe, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, Fleury Legend, Emmy Vox, Victor Rukotana n'abandi.

Muri iki gitaramo Josh Ishimwe yari yiyambaje Alarm Ministries yatangije iki gitaramo ikurikirwa na Korali Christus Reignat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, Alexis Dusabe waje atunguranye na Yvan Ngenzi bakoze iyo bwabaga binjiza abitabiriye mu mwuka wo guhimbaza Imana banacinya akadiho.

Ni igitaramo wabonaga ko buri wese yageragezaga kubyina bya Kinyarwanda ajyanisha n’indirimbo itewe utabimenyereye akarebera kuri bagenzi be ari na ko basingiza Imana.

Benshi batashye badashyize ipfa bagiye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko bakeneye ibitaramo nk’ibi byiganjemo umuco kuko bifasha abato kuwisangamo mu buryo bworoshye babihuje n’umuziki bakunda.

Josh Ishimwe wari utegerejwe na benshi mbere y’uko agera ku rubyiniro abakunzi b’ibihangano bye bahagurukiye hejuru bavuza impundu abandi bakoma amashyi mu gihe cy’iminota isaga 20 bamaze bakimutegereje.

Uyu muririmbyi watangiye muzika ku buryo bw’umwuga mu 2020 yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo “Rumuri rutazima” ya Padiri Théodose Mwitegere aserukana intore n’ababyinnyi babyina bya kinyarwanda mu mbyino zinyura benshi mu bakunda umuco nyarwanda.

Umutima w’amashimwe kuri Josh Ishimwe

Imbere y'umubyeyi we, Josh Ishimwe yapfukamye ashimira abantu bose baje kumushyigikira muri iki gitaramo yakabirijemo inzoze ze.

Nyuma y’indirimbo eshatu uyu muririmbyi yavuze ko yatunguwe no kubona imbaga y’abakirisito bari baje kumushyigikira yapfukamye hasi arabashimira ndetse ashimira Imana ikomeje kumushoboza.

Ati “Ibi bintu binkoze ku mutima, icyubahuro ni icy'Imana kuba mbonye abantu bangana gutya,ntabwo ari ibintu natekerezaga, izi ni inzozi zanjye ziri gusohora."

"Ndashima Mama wanjye, amfite ndi umwana. Ndashima Imana ko yamfashije ku myaka yanjye itari myinshi none ndi kuba umugabo ntabwo natekerezaga ibintu nkibi, ndashima Imana ku babyeyi baje gushyigikira umuhungu muto nkuyu."

Mu gihe Josh Ishimwe yari afashe akaruhuko abitabiriye iki gitaramo batungurwa n’abakaraza b’ingoma y’i Burundi.

Aba bakarakaraza na bo bavugije ingoma banaririmba indirimbo zisingiza Imana zitandukanye ari na ko babyina imbyino zitandukanye z’i Burundi.

Josh Ishimwe yahaye impano umubyeyi ndetse ayitura ababyeyi muri rusange

Josh Ishimwe yagarutse ku rubyiniro yongera gutaramira abakunzi b’umuziki we gusa mbere y’uko asoza iki gitaramo yafashe umwanya agenera impano umubyeyi we ndetse n’abamufashije kugitegura.

Uyu muririmbyi yabanje guhamaragara umubyeyi we amuha impano yamuteguriye.

Mu ijambo rye yagize ati “Mama wanjye ntabwo agira amagambo menshi, ndamukunda cyane, ni umubyeyi wandeze neza, nk’uko benshi mujya mubyumva mu buhamya bwanjye, ndamushimira ko ya mbere intwari, ambera mama na papa, yambereye byose abifashijwemo n’Imana.”

“Mama impano ni iyawe kandi ndagukunda cyane, kandi impano ihagarariye namwe babyeyi mwese muri hano murera neza; vuba cyane namwe Imana izabaha ibirenze ibingibi.”

Uyu mubyeyi na we utagize byinshi avuga yashimiye Imana ku bitangaza ikomeje gukoresha umuhungu we.

Josh Ishimwe ni umwe mu bahanzi bishimirwa na benshi binyuze mu ndirimbo asubiramo zisingiza Imana akazihuza n'injyana gakondo.

Yvan Ngenzi yinjiye ku rubyiniro afasha Josh Ishimwe gutaramira abakunzi b'umuziki we
Yvan Ngenzi yinjiye ku rubyiniro afasha Josh Ishimwe gutaramira abakunzi b'umuziki we
Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe
Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe
Tuyizere Papi Clever n'umugore we Ingabire Dorcas (bari hagati) bakomera amashyi Josh Ishimwe
Tuyizere Papi Clever n'umugore we Ingabire Dorcas (bari hagati) bakomera amashyi Josh Ishimwe
Tonzi yanyuzwe n'umuziki wa Josh Ishimwe
Tonzi yanyuzwe n'umuziki wa Josh Ishimwe
Sinagenda ntashimye yabaye intero ya nyuma y'iki gitaramo
Sinagenda ntashimye yabaye intero ya nyuma y'iki gitaramo
Ni igitaramo cyafashije benshi gusabana n'Imana
Ni igitaramo cyafashije benshi gusabana n'Imana
Massamba Intore wari kumwe na Victor Rukotana yishimiye uburyo Josh Ishimwe akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana awuhuza na gakondo bikanyura abato n'abakuru
Massamba Intore wari kumwe na Victor Rukotana yishimiye uburyo Josh Ishimwe akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana awuhuza na gakondo bikanyura abato n'abakuru
Korali Christus Reignat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yafashije Josh Ishimwe  gutaramira abakunzi be
Korali Christus Reignat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yafashije Josh Ishimwe gutaramira abakunzi be
Kagame Peter yanyuzwe n'impano ya Josh Ishimwe
Kagame Peter yanyuzwe n'impano ya Josh Ishimwe
Josh Ishimwe yashimiye umubyeyi we ku burere bwiza yamuhaye
Josh Ishimwe yashimiye umubyeyi we ku burere bwiza yamuhaye
Josh Ishimwe yapfukamye ashima Imana avuga ko yakozwe ku mutima n'abantu bamushyigikiye
Josh Ishimwe yapfukamye ashima Imana avuga ko yakozwe ku mutima n'abantu bamushyigikiye
Josh Ishimwe yahaye impano umubyeyi we
Josh Ishimwe yahaye impano umubyeyi we
Josh Ishimwe w'imyaka 23 yakabije inzozi zo gukora igitaramo cye cya mbere
Josh Ishimwe w'imyaka 23 yakabije inzozi zo gukora igitaramo cye cya mbere
Abakiri bato na bo ntibatanzwe mu gitaramo nk'iki kibakundisha umuco nyarwanda
Abakiri bato na bo ntibatanzwe mu gitaramo nk'iki kibakundisha umuco nyarwanda
Gabby Kamanzi yari yanezerewe muri iki gitaramo
Gabby Kamanzi yari yanezerewe muri iki gitaramo
Fleury Legend yari aherekeje Emmy Vox na we witegura gukora igitaramo cye cya mbere ku wa 1 Nzeri 2023
Fleury Legend yari aherekeje Emmy Vox na we witegura gukora igitaramo cye cya mbere ku wa 1 Nzeri 2023
Fleury Legend yari mu bitabiriye iki gitaramo
Fleury Legend yari mu bitabiriye iki gitaramo
Aline Gahongayire  yanejejwe n'impano ya Josh Ishimwe
Aline Gahongayire yanejejwe n'impano ya Josh Ishimwe
Alexis Dusabe yatunguranye muri iki gitaramo afasha Josh Ishimwe  guhimbaza Imana
Alexis Dusabe yatunguranye muri iki gitaramo afasha Josh Ishimwe guhimbaza Imana
Padiri Valens Ngiruwonsanga (ibumoso) n’Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali, Padiri Phocas Banamwana (iburyo)
Padiri Valens Ngiruwonsanga (ibumoso) n’Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali, Padiri Phocas Banamwana (iburyo)
Abakristu bo muri ADPER Nyarugenge bafashije Josh Ishimwe gususurutsa abitabiriye igitaramo cye
Abakristu bo muri ADPER Nyarugenge bafashije Josh Ishimwe gususurutsa abitabiriye igitaramo cye
Abitabiriye iki gitaramo bakigiriyemo ibihe byiza binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana mu mudiho w’injyana gakondo
Abitabiriye iki gitaramo bakigiriyemo ibihe byiza binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana mu mudiho w’injyana gakondo
Abakaraza b'ingoma y'i Burundi batunguranye muri iki gitaramo
Abakaraza b'ingoma y'i Burundi batunguranye muri iki gitaramo

Amafoto: Kasiro Claude