Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali ni cyo cya mbere Japhet Mazimpaka ateguye agatumiramo umunyarwenya w’umunyamahanga.
Uyu munyarwenya w’imyaka 22 ni ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali. Uyu musore wo muri Nigeria aherutse gukora agashya muri America’s Got Talent 2023 ubwo yanyuraga ku rubyiniro imbere y’akanama nkemurampaka inshuro eshatu zose mu munsi umwe.
Inshuro ya mbere yatambutse avuga ko afite impano yo gusoma ibitabo bitatu mu munota umwe, inshuro ya kabiri avuga ko ari we muraperi wa mbere ushobora kurapa yihuta, ku ya gatatu avuga ko akora magic gusa birangira abihinduye urwenya.
Muri izo nshuro zose abagize akanama nkemurampaka bamubwiraga ko nta mpano afite agasubirayo, ku nshuro ya gatatu nibwo Simon Cowell yabonye ko uyu musore byibuze ashobora gusetsa abantu amwemerera gukomeza bitungura benshi.
Uko Josh2Funny yitwaye ni bimwe byakomeje kuvugisha benshi muri Nigeria ndetse n’abakurikiye America’s Got Talent yabaye mu kwezi gushize.
Kurikira uko Josh Alfred yitwaye muri America’s Got Talent 2023


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!