Uyu munyamuziki wihebeye umuziki wa ‘Classic soul’ yavuze ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe i Kigali kuko birenze uko yabitekerezaga.

Mu gitaramo yakoreye muri Century Park Hotel i Nyarutarama mu ijoro rya tariki 11 Ugushyingo 2023 yafatanyije n’itsinda Kitenge Band ndetse n’umuhanzi Kiki Touré wagiye amufasha mu ndirimbo zitandukanye nka “Wagiye he”na “Yarantumye” zanyuze benshi mu bacyitabiriye.

Mbere y’uko ajya ku rubyiniro, abakobwa bagize itsinda rya SeaStars babanje gususurutsa abakunzi b’umuziki wa live bari bitabiriye iki gitaramo ku buryo bamwe batari babamenyereye bashakaga kumenya amazina yabo.

Mu kiganiro gito, JP Bimeni [Mudibu] yagiranye na IGIHE yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda igihugu afitemo inshuti nyinshi.

Ati “Iyo ndi mu Rwanda mba numva ko ndi i muhira hano ni mu rugo abantu benshi twakuranye ni Abanyarwanda yewe n’i Londres aho mba abo tuba turi kumwe cyane ni Abanyarwanda.”

JP Bimeni [Mudibu] yatunguwe n’urukundo yeretswe muri iki gitaramo cya mbere akoreye i Kigali.

Ati “Iki gitaramo ni icya mbere, nanyuzwe n’ urukundo nahasanze, ukuntu nakiriwe hari abantu bizihiwe bashakaga ko tugumana, ni ibintu bishimishije umutima wanjye kandi rwose tuzagaruka, vuba hari urukundo ubu ndacyari mu bicu ntabwo ndamanuka.”

Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku musozo abakunzi b’umuziki we bamusabye gukomeza kubaririmbira n’ubwo amasaha y’igitaramo yari yarangiye, abongeza indirimbo eshatu.

Divine Kanyamuneza (Kaboule) umwe mu bitabiriye iki gitaramo atarutse hanze y’u Rwanda yavuze ko igitaramo cyatumye yongera guhura n’inshuti bataherukanaga.

Yagize ati “Igitaramo cyari ku rundi rwego, abantu bo mu Rwanda bararyoshye, twagiranye ibihe byiza, twahasanze Abarundi, inshuti nyinshi , indirimbo za Mudibu bari bazikumbuye cyane baziherukaga kera, ni uburyo bwiza bwo kwiyumvanamo.”

“Umuntu utaje yahombye cyane, Mudibu ni wa muntu ururimba ukumva indirimbo n’ijwi biragukora ku mutima, wisanga uri kuririmbana nawe.”

JP Bimeni ukunze kwiyita The Black Belts yanyuze benshi mu muziki wa live, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Agahengwe", "Nzosubira Iwacu”, “Yarantumye”, “Garukiraho”, n’izindi.

Iki gitaramo cya mbere akoreye mu Rwanda cyateguwe na 14 Events ifatanyije na Crystal Events isanzwe itegura i bitaramo i Burundi.

JP Bimeni  [Mudibu] ubwo yari ageze ku musozo abakunzi b'umuziki bamusabye kugumana nabo  ahitamo kubongeza indirimbo eshatu
JP Bimeni [Mudibu] ubwo yari ageze ku musozo abakunzi b'umuziki bamusabye kugumana nabo ahitamo kubongeza indirimbo eshatu
Akanyamuneza kari kose ku bakunzi b'umuziki wa live
Akanyamuneza kari kose ku bakunzi b'umuziki wa live
Bishimiye indirimbo za JP Bimeni wamamaye nka Mudibu  baherukaga kera
Bishimiye indirimbo za JP Bimeni wamamaye nka Mudibu baherukaga kera
Bishimiye gutaramirwa na JP Bimeni [Mudibu]
Bishimiye gutaramirwa na JP Bimeni [Mudibu]
Abanyarwanda n’Abarundi bishimanye mu gitaramo cya mbere JP Bimeni yakoreye i Kigali
Abanyarwanda n’Abarundi bishimanye mu gitaramo cya mbere JP Bimeni yakoreye i Kigali
JP Bimeni  [Mudibu] yari yitwaje umucuranzi wa saxophone wamufashaga kongera uburyohe mu ndirimbo yaririmbye
JP Bimeni [Mudibu] yari yitwaje umucuranzi wa saxophone wamufashaga kongera uburyohe mu ndirimbo yaririmbye
JP Bimeni [Mudibu] yatunguwe no kubona hari abakiri bato bazi neza indirimbo ze za kera
JP Bimeni [Mudibu] yatunguwe no kubona hari abakiri bato bazi neza indirimbo ze za kera
Indirimbo za Mudibu zahagurukije benshi
Indirimbo za Mudibu zahagurukije benshi
Indirimbo nka 'iwacu haryoha'  na 'Yarantumye' ni zimwe mu zishimiwe cyane muri iki gitaramo
Indirimbo nka 'iwacu haryoha' na 'Yarantumye' ni zimwe mu zishimiwe cyane muri iki gitaramo
JP Bimeni  [Mudibu] ubwo yari ageze ku musozo abakunzi b'umuziki bamusabye kugumana nabo  ahitamo kubongeza indirimbo eshatu
JP Bimeni [Mudibu] ubwo yari ageze ku musozo abakunzi b'umuziki bamusabye kugumana nabo ahitamo kubongeza indirimbo eshatu
JP Bimeni [Mudibu] yavuze ko agomba kuzagaruka gutaramira abanyarwanda
JP Bimeni [Mudibu] yavuze ko agomba kuzagaruka gutaramira abanyarwanda
Uyu muririmbyi yeretswe urukundo n'abakunzi b'umuziki bari mu Rwanda
Uyu muririmbyi yeretswe urukundo n'abakunzi b'umuziki bari mu Rwanda
Kiki Touré  yagiye ku rubyiniro aririmbana na JP Bimeni
Kiki Touré yagiye ku rubyiniro aririmbana na JP Bimeni
Mudibu yanyuzwe n’urukundo yeretswe n’abanya-Kigali
Mudibu yanyuzwe n’urukundo yeretswe n’abanya-Kigali
Uburyohe bw'umuziki wa Mudibu  bwatumye benshi bahaguruka baririmbana nawe
Uburyohe bw'umuziki wa Mudibu bwatumye benshi bahaguruka baririmbana nawe

Amafoto: Kwizera Remy Moses