00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judith Heard yishimiye ko atanduye Sida nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abarimo se wabo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 July 2022 saa 11:30
Yasuwe :

Judith Heard umaze kubaka izina rikomeye mu bijyanye n’imideli n’amarushanwa y’ubwiza yatangaje ko kimwe mu bintu ashimira Imana harimo no kuba ataranduye agakoko gatera Sida nyuma yo gufatwa ku ngufu inshuro ebyiri n’abarimo se wabo.

Judith Heard ni umwe mu Banyarwanda bubatse izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga mu by’imideli.

Mu kiganiro uyu mugore aherutse kugirana n’ikinyamakuru ‘Sqoop’ yavuze ko nubwo hari byinshi amaze kugeraho, aterwa ipfunwe n’ibihe bikomeye yanyuzemo ku buryo atajya abikumbura.

Judith Heard ukomoka kuri se w’Umunyarwanda na nyina wo mu bwoko bw’Abatooro bo muri Uganda yavuze ko ubuzima bwarushijeho kuba bubi ubwo se yagwaga ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Kuko se yari yaratandukanye na nyina, mu 1994 Judith Heard yagiye kuba mu Rwanda ajyanywe n’umuryango wa se.

Yavuze ko bintu byose byamubayeho mu buzima atajya yibagirwa harimo uburyo yafashwe ku ngufu inshuro irenze imwe harimo n’ubwo yabikorewe n’umuntu wo mu muryango wabo.

Ati “Nafashwe ku ngufu inshuro zirenze imwe ahubwo kabiri. Ndacyabitekereza ku bibi byose byashoborga kumbaho, byari kugenda gute iyo nandura agakoko gatera Sida?”

Yavuze ko ubwo yafatwaga ku ngufu na se wabo yananiwe kwihangana ku buryo yahise ajya kuba muri Ghetto i Nyambirambo.

Ati “Nari umukobwa muto ubwo data wacu yamfataga ku ngufu nahisemo kuva mu rugo. Ntabwo nari nzi aho ngiye kuba, byarangiye ngiye kubana n’abandi muri Ghetto i Nyamirambo mu Rwanda. Ndashima Imana ko ntigeze nandura Sida, naripimishije.”

Yavuze ko mbere yo kujya kuba muri ghetto yamaze amajoro menshi arara muri parking
zitandukanye.

Kuri ubu Judith Heard avuga ko yahisemo guhindura uburyo yabagaho kugira ngo abere abandi bana b’abakobwa icyitegererezo.

Avuga ko amaze amezi arenga atandatu atanywa inzoga anatangiye urugendo rwo gushaka kumenya Imana ndetse ko kuri ubu adashishikajwe n’ibijyanye n’urukundo ahubwo ashyize imbere gufasha abana b’abakobwa.

Uretse kuba umunyamideli, Judith Heard ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa b’impanga yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Richard Heard batandukanye mu 2014.

Judith Heard yishimiye ko atanduye Sida nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abarimo se wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .