Ni igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Kanama. Cyari cyateguwe na Mustapha Kayitare usanzwe afasha abahanzi. Iki gitaramo cyayobowe na Ntazinda Marcel, cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Cyusa Ibrahim, Munganyinka Aloutte n’Itorero Indashyikirwa ndetse na Layan Mpano, uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe.
Cyatangiye ku rubyiniro hariho MC Bior wavangaga imiziki. Uyu musore yakurikiwe n’Umusizi Murekatete wagiye ku rubyiniro mu buryo butunguranye. Uyu mukobwa yigaragarije abitabiriye mu bisigo birimo icyo yise ’Amakiriro’, ’Iwacu Bazagukoshe’ na ’Kanama k’imyaka’’ aheruka gushyira hanze, aho yagihimbiye Umunsi w’Umuganura.
Murekatete yakurikiwe na Layan Mpano. Uyu musore nawe yigaragaje mu bihangano bitandukanye birimo indirimbo yise ’Uraho Inyamibwa’, amaze iminsi ashyize hanze.
Yakurikiwe na Munganyinka Alouette. Uyu mugore yaririmbye indirimbo zirimbo ’None Twaza’ na ’Inyange Muhorakeye’ za Cecile Kayirebwa, ’Ni amanihura’ ya Rugamba, ’Yewe uryamye kanguka burakeye’, ’Umudamazera’ n’izindi.
Ubwo Munganyinka yari ari ku rubyiniro, yatunguwe na Lionel Sentore baririmbana indirimbo y’uyu mugabo yise ’Uwangabiye’. Yanaririmbye izindi ndirimbo zirimo iza Muyango wari no muri iki gitaramo, ndetse na we yaje kumusanga ku rubyiniro bafatanya gususurutsa abari bitabiriye.
Yakurikiwe n’Itorero Indashyikirwa. Iri torero rigizwe n’abasore batanu ryaririmbye ibihangano bitandukanye birimo ’Uraho Runyenyeri’, ’Ibigwi by’Inkotanyi’ n’izindi zitandukanye.
Aba basore bavuye ku rubyiniro, Ntazinda wari uyoboye igitaramo yahamagaye Jules Sentore mu buryo butunguranye ngo asusurutse abari bitabiriye. Uyu musore yasuhuje abantu abasaba kumva indirimbo zigize album aheruka gushyira hanze yise ’Umudende’. Yahise aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ’Warakoze Mana’’ yo guhimbaza Imana ndetse na ’Udatsikira.’
Avuyeho Mustapha Kayitare wateguye iki gitaramo yagiye ku rubyiniro ashimira abantu batandukanye bari bitabiriye. Muri abo, yageze kuri Patrick Nyamitari wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, abantu bamusaba kubasuhuza na we yigira imbere. Yabaririmbiye indirimbo yise ’Mensiya’ ahita abasezera.
Kayitare yahise ateguza ikindi gitaramo kinini gisumbye icyabaye, kizaba mu Ukuboza uyu mwaka. Yahise ahamagara Cyusa wari umuhanzi mukuru asoza igitaramo.
Cyusa yatangiriye ku ndirimbo yasohoye mu 2019 yise ’Migabo’ yahimbiye Perezida Paul Kagame, ’Abatoya ntibagapfe’ na ’Ngarambe’ za Jean Baptiste Byumvuhore, iyo yise ’Rwanda Nkunda’, ’Turaje’ ya Cecile Kayirebwa, ’Indege Irahinda’ y’Isamaza, ’Inzovu’ y’Indahemuka, ’Izuba Rirarenze’ ya Vincent Niyigaba n’izindi.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!