00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore na Patrick Nyamitari batunguranye mu gitaramo cy’Umuganura (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 August 2025 saa 11:45
Yasuwe :

Jules Sentore uheruka gushyira hanze album yise ‘Umudende’ ndetse na Patrick Nyamitari, batunguranye mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi w’Umuganura cyaririmbyemo abarimo Cyusa.

Ni igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Kanama. Cyari cyateguwe na Mustapha Kayitare usanzwe afasha abahanzi. Iki gitaramo cyayobowe na Ntazinda Marcel, cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Cyusa Ibrahim, Munganyinka Aloutte n’Itorero Indashyikirwa ndetse na Layan Mpano, uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe.

Cyatangiye ku rubyiniro hariho MC Bior wavangaga imiziki. Uyu musore yakurikiwe n’Umusizi Murekatete wagiye ku rubyiniro mu buryo butunguranye. Uyu mukobwa yigaragarije abitabiriye mu bisigo birimo icyo yise ’Amakiriro’, ’Iwacu Bazagukoshe’ na ’Kanama k’imyaka’’ aheruka gushyira hanze, aho yagihimbiye Umunsi w’Umuganura.

Murekatete yakurikiwe na Layan Mpano. Uyu musore nawe yigaragaje mu bihangano bitandukanye birimo indirimbo yise ’Uraho Inyamibwa’, amaze iminsi ashyize hanze.

Yakurikiwe na Munganyinka Alouette. Uyu mugore yaririmbye indirimbo zirimbo ’None Twaza’ na ’Inyange Muhorakeye’ za Cecile Kayirebwa, ’Ni amanihura’ ya Rugamba, ’Yewe uryamye kanguka burakeye’, ’Umudamazera’ n’izindi.

Ubwo Munganyinka yari ari ku rubyiniro, yatunguwe na Lionel Sentore baririmbana indirimbo y’uyu mugabo yise ’Uwangabiye’. Yanaririmbye izindi ndirimbo zirimo iza Muyango wari no muri iki gitaramo, ndetse na we yaje kumusanga ku rubyiniro bafatanya gususurutsa abari bitabiriye.

Yakurikiwe n’Itorero Indashyikirwa. Iri torero rigizwe n’abasore batanu ryaririmbye ibihangano bitandukanye birimo ’Uraho Runyenyeri’, ’Ibigwi by’Inkotanyi’ n’izindi zitandukanye.

Aba basore bavuye ku rubyiniro, Ntazinda wari uyoboye igitaramo yahamagaye Jules Sentore mu buryo butunguranye ngo asusurutse abari bitabiriye. Uyu musore yasuhuje abantu abasaba kumva indirimbo zigize album aheruka gushyira hanze yise ’Umudende’. Yahise aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ’Warakoze Mana’’ yo guhimbaza Imana ndetse na ’Udatsikira.’

Avuyeho Mustapha Kayitare wateguye iki gitaramo yagiye ku rubyiniro ashimira abantu batandukanye bari bitabiriye. Muri abo, yageze kuri Patrick Nyamitari wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, abantu bamusaba kubasuhuza na we yigira imbere. Yabaririmbiye indirimbo yise ’Mensiya’ ahita abasezera.

Kayitare yahise ateguza ikindi gitaramo kinini gisumbye icyabaye, kizaba mu Ukuboza uyu mwaka. Yahise ahamagara Cyusa wari umuhanzi mukuru asoza igitaramo.

Cyusa yatangiriye ku ndirimbo yasohoye mu 2019 yise ’Migabo’ yahimbiye Perezida Paul Kagame, ’Abatoya ntibagapfe’ na ’Ngarambe’ za Jean Baptiste Byumvuhore, iyo yise ’Rwanda Nkunda’, ’Turaje’ ya Cecile Kayirebwa, ’Indege Irahinda’ y’Isamaza, ’Inzovu’ y’Indahemuka, ’Izuba Rirarenze’ ya Vincent Niyigaba n’izindi.

Abantu bakirwaga muri iki gitaramo basoma ku cyo kunywa cyo hambere ndetse bakerekwa bimwe mu bikoresho by'ahahise
Abantu batandukanye bari bishimiye kwifotoza bafite ibikoresho gakondo
Abantu benshi bitabiriye bari bafite akanyamuneza
Abanyamahanga bamwe bari bitabiriye wabonaga bizihiwe
Abanyamahanga bari bitabiriye iki gitaramo
Abenshi bari bishimiye kongera kubona bimwe mu bikoresho byo mu Rwanda rwo hambere
Aho bakiriraga abantu hari hari ibikoresho byo hambere byifashishwaga mu kurya no gutunganya ibyo kurya cyangwa kunywa
Byari ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo
Buri Wese muri iki gitaramo yabyinaga mu mbaraga ze
Coach Gaël ari gucinya akadiho
Coach Gaël na Kenny Mugarura bari bishimiye iki gitaramo
Coach Gaël na murumuna we Kenny Mugarura baryohewe n'igitaramo batangira kongorerana
Coach Gaël yakurikiye iki gitaramo kuva gitangiye kugeza kirangiye
Cyusa ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki gakondo
Cyusa niwe wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo
Cyusa yaririmbye indirimbo ndetse n'izindi zamamaye mu Rwanda hambere
Cyusa yasanzwe ku rubyiniro n'abakunzi ba gakondo bamufashije gususurutsa abari bitabiriye
DJ Bior niwe wasusurukije abari bitabiriye mu muziki gakondo
Hari ibiribwa bitandukanye bya kinyarwanda
Iki gitaramo cyabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'umuganura
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe
Iki gitaramo kizongera kuba umwaka uri kurangira
Iki gitaramo ni ubwa mbere cyari kibaye
Kenny Mugarura na Rumaga bari gusoma ku gahiye
Kenny Mugarura ushinzwe inyubako ya Kigali Universe iki gitaramo cyabereyemo ni umwe mu bari bitabiriye
Kigali Universe yabereyemo iki gitaramo imaze kuba igicumbi cy'ibitaramo bitandukanye
Lionel Sentore yaririmbanye na Munganyinka Alouette wari umwe mu bahanzi bigaragaje muri iki gitaramo
Lionel Sentore yaririmbye indirimbo yise 'Uwangabiye' yahimbiye Paul Kagame benshi barizihirwa
Marcel Ntazinda niwe wayoboye iki gitaramo
Mariya Yohani yari yitabiriye iki gitaramo
Mpano Layan ni umwe mu bahanzi bakizamuka bashimishije benshi
Mpano Layan ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo
Munganyinka Alouette ni umwe mu bahanzi bigaragaje
Muri iki gitaramo bamwe bahisemo gufata amashusho n'amafoto ngo bajye biyibutsa ibyabereyemo
Muri Kigali Universe yabereyemo igitaramo hari hakubise huzuye
Mustapha Kayitare wateguye iki gitaramo yateguje ikindi kizaba mu Ukwakira uyu mwaka
Muyango ni umwe mu bari bitabiriye
Nta kwicwa n'irungu, buri wese muri iki gitaramo yatashye nta ngingimira
Patrick Nyamitari nawe yaririmbye muri iki gitaramo mu buryo butunguranye
Rumaga na Mutesi Scovia bari bizihiwe muri iki gitaramo
Rumaga yahawe umwanya by'akanya gato aganiriza abari bitabiriye iki gitaramo
Senderi International Hit ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Ubwo Indashyikirwa zari ziri ku rubyiniro
Ubwo Lionel Sentore yari akurikiye iki gitaramo
Umuhanzi Jules Sentore yatunguranye muri iki gitaramo
Umusizi Murekatete wigaragaje muri iki gitaramo yifotoje afite igiseke
Umusizi Murekatete yahawe umwanya muri iki gitaramo

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages