Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.

‘Umudende’ – Jules Sentore

Umuhanzi wihebeye Injyana ya Gakondo, Jules Sentore, yashyize hanze Album ye nshya yise ‘Umudende’. Iyi ikubiyeho indirimbo 12 zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Jules Sentore yahisemo kuyisohora ku Munsi w’Umuganura wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, kugira ngo agaragaze isano iri hagati y’umuziki akora, amateka n’umuco wo hambere ushingiye ku Muganura.

Uyu yavuze ko izina ‘Umudende’ yarivomye mu muco wa gakondo, ndetse indirimbo ziyikubiyeho zishimangira uko umuziki wa gakondo wagiye utera imbere.

‘Uraho Nyamibwa’ – Mpano Layan

Indirimbo ‘Uraho Nyamibwa’ y’umuhanzi Mpano Layan, ni imwe mu zahimbwe kera cyane, zikaba zarifashishwaga mu gitaramo cy’umuryango Nyarwanda. Uyu akaba ari umwe bahanzi bari kuzamuka neza muri gakondo.

Imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo ‘Urugo ni Urukeye’.

Mike Kayihura na Kivumbi bashyize hanze EP

Abaririmbyi Mike Kayihura na Kivumbi bashyize hanze indirimbo eshatu ziri kuri EP (Extended Play) bari bamaze igihe bateguza abakunzi babo. Izi ndirimbo zirimo ‘Kill Em With Love’, ‘Somebody Else’ na ‘Maria’.

‘Kanama k’imyaka’ – Umusizi Murekatete

Umusizi Murekatete yashyize hanze igisigo gishya yise ‘Kanama k’imyaka’. Ni igisigo kigaruka ku Munsi w’Umuganura wizihijwe mu mpera z’iki cyumweru. Kivuga kandi no ku iterambere ry’igihugu rishingiye ku miyoborere ya Perezida Paul Kagame.

‘2 AM in KGL’ – Jay Pac ft. Redink & P-Fla

Jay Pac uri mu baraperi bari kuzamuka muri iki gihe, yafashijwe na Redink ndetse na P-Fla, ashyira hanze indirimbo bise ‘2 AM in KGL’. Aba bahanzi baba bagaragaza uko ubuzima bwa Kigali bugoye, bamwe bagahitamo kwiyahuza ibiyobyabwenge.

‘Udutwenge’ – Okkama ft. Bulldogg

Umuhanzi Ossama Masut Khalid wamamaye nka Okkama yatangiye gusohora indirimbo zigize EP yise ‘Nyamabara’, ikaba iriho indirimbo umunani.

Indirimbo ya mbere yasohotse mu ijoro rya tariki 28 Nyakanga 2025. Ni indirimbo yakoranye n’umuraperi Bull Dogg, uri mu bafite izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.

‘Inkuru’ – Josh Ishimwe

‘Inkuru’ ni indirimbo nshya y’umuhanzi Josh Ishimwe yahimbiye umugore we baheruka kurushinga muri Kamena 2025. Muri iyi ndirimbo uyu mugabo aba ataka umugore we.

‘Inyenyeri’ – Audia Intore

Ni indirimbo Audia Intore yakoreye Cyiza Kelly baheruka kurushinga. Aba bombi bakoze ubukwe ku wa 26 Nyakanga 2025.

‘Icyo Mbarusha’ – Chorale Ababibyi

Korali Ababibyi ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Remera, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Icyo Mbarusha’. Kuyihimba byaturutse mu ijambo ry’Imana riri mu gitabo cy’Indirimbo za Salomon n’imibanire y’abantu na Yezu/Yesu Kirisitu ku bamwizera by’ukuri.

Iyi korali imaze imyaka 25 muri uyu murimo, igaragaza ko kugira Yesu mu buzima bihagije mu mibereho ya buri munsi. Kugeza ubu iririmbamo abaririmbyi barenga 120 barimo urubyiruko n’abubatse.

‘Thank You’ – Peace Hozzy

‘Thank You’ ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Peace Hozzy. Muri iyi ndirimbo aba aririmba ashimira Imana ku bw’imirimo itangaje ikora, ndetse n’umugisha itanga ku bayiringiye.

‘Pretty’ – Da Rest ft Mistaek

Da Rest na Mistaek bashyize hanze indirimbo ‘Pretty’. Muri iyi ndirimbo bagaragaza uko umuntu ashobora kuririmba ataka mugenzi we ufite ubwiza burangaza buri wese.

‘Inzoga’ – Zither Organ

Umuhanzi Zither Organ yashyize hanze indirimbo yise ‘Inzoga’. Muri iyi ndirimbo aba avuga ukuntu iyo umuntu amaze gusinda atangira kubona ibintu uko bitari.

‘Karame’ – Nadine Umuhoza

Umusizi Nadine Umuhoza yashyize hanze igisigo yise ‘Karame’. Uyu musizi uri kuzamuka, aba yishyize mu mwanya w’umukobwa waryohewe n’urukundo yifuza kubana by’iteka n’umukunzi we.

Nadine Umuhoza ni umwe mu basizi umunani baheruka kumurikwa n’umusizi Rumaga muri Nzeri 2024. Aba basizi bahuriye mu itsinda uyu musizi yise ‘Ibyanzu’.

‘Paaa’ – Young Grace ft. Papa Cyangwe

Umuhanzi Young Grace ari kumwe na Papa Cyangwe bakoranye indirimbo bise ‘Paaa’. Muri iyi ndirimbo baba bitaka, bavuga ko n’ubwo ubuzima bukomeye gukora cyane biri mu bituma bahora ku isonga.

Indirimbo zo hanze

‘Stamina’ – Berry Music x PHT

‘Amanda’ – Zuchu

‘Coco Money’ – Adekunle Gold

‘Che Che’ – Young Jonn feat. Asake

‘I Know’ – Vybz Kartel

‘Red Eye’ – Wiz Khalifa