Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, mu buryo bw’amajwi yakozwe na MadeBeats naho amashusho afatwa na Bob Chris Raheem.
Rugira Maombi Patrick ureberera inyungu Jules Sentore yabwiye IGIHE ko bakora iyi ndirimbo bashakaga gukora iy’imberabyombi irimo umuhamirizo gakondo n’imbyino zigezweho ndetse ishobora no gucurangwa mu tubyiniro.
Ati “Twatekerezaga indirimbo y’ikinyarwanda ariko dushobora gukora igatuma n’abantu bayibyina bikaza kubakururira kureba ibyo twakoze by’ikinyarwanda bamwe basanzwe bazi bivanze n’umuziki ugezweho. Harimo umuziki wa gakondo n’uw’ubu.”
Arongera ati “Twashakaga kugira ngo twereke abanyarwanda ko indirimbo ushobora kuyikora ukayibyina mu kabyiniro n’ahandi hose kandi ari iy’umuco. Igitekerezo cyari ugukora ikintu cy’imberabyombi.”
Dimba Hasi yari inyikirizo isanzwe ihari ariko bamaze gukora indirimbo bumva bayikoresheje byarushaho kuryoha bahitamo kuyifashisha.
Muyango Jean Marie uri mu bahanzi bagize uruhare runini mu kumenyekanisha indirimbo zo hambere abinyujije mu mpano ye yihariye afite mu kuririmba no guhamiriza aherutse kuvuga ko Jules Sentore ari umwe mu bahanzi baha icyizere abakuru cy’uko azusa icyivi cyabo ndetse akabaha icyizere cy’uko bataziga ubusa.
Jules Sentore yari aherutse gukora igitaramo gikomeye yise ‘Inganzo Yaratabaye’ cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunda umudiho wa Kinyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO