Nyuma yo kuragizwa iyi njyana hari abibazaga impamvu ariwe bahisemo kuragiza gakondo ndetse n’ububasha Masamba Intore yari afite bwo kuyiragiza Jules Sentore.
Mu kiganiro na IGIHE, Jules Sentore yasobanuye ko yaragijwe injyana gakondo y’Umuryango we atigeze aragizwa iy’Igihugu.
Ati”Mbisobanurire abantu, naragijwe gakondo mu rwego rw’umuryango wa Sentore wateranye bemeranya kuyindagiza ntabwo bandagije gakondo y’Igihugu.”
Uyu muhanzi avuga ko “Nk’umuryango w’abahanzi, w’intore bararebye basanga ibyo bakeneye ku muhanzi baragiza iyi njyana ndabyujuje barayindagiza.”
Jules Sentore muri iyi minsi ufite indirimbo nshya yise “Agafoto” iri no mu zigezweho cyane yavuze ko ari gukora cyane kandi yizeye kuzahagararira neza injyana gakondo yaragijwe n’umuryango wa muzehe Sentore.
Asobanura iyi ndirimbo yavuze ko ikubiyemo ubutumwa bw’ababyeyi bo ha mbere baganirizaga abakiri bato uburyo urukundo rwo ha mbere rwaryohaga nta terambere rihambaye riraza.
Muri uyu mwaka wa 2020 Jules Sentore yijeje abakunzi b’umuziki ikindi gitaramo gikomeye cya gakondo mu rwego rwo gutaramana n’abakunzi b’iyi njyana.



















TANGA IGITEKEREZO