Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Samedi Détente gica kuri Radio Rwanda, ubwo yari abajijwe inkuru zamwanditsweho bikamubabaza mu buryo bukomeye.
Sentore nta kuzuyaza yahise agira ati “Inkuru yambabaje ni igihe bigeze kunyandikaho ngo nateye umukobwa inda tubyarana umwana, mu by’ukuri uwo ntanamuzi. Hari n’igihe nafashe urugendo njya kumureba iwabo aho yavugaga ko ari i Karongi ngenda mvugana nawe kuri telefoni ngezeyo sinongera kumubona ku murongo ndikubita ndataha.”
Uyu muhanzi ngo yababajwe mu buryo bukomeye n’iyi nkuru kuko yamwangirije isura ndetse igatuma abafana bamwe bakeka ko byaba ari ukuri nyamara ataribyo.
Mu 2017 nibwo hasohotse inkuru zavugaga ko Jules Sentore afite umwana w’imyaka 10 yatereranye akaba atikoza ibyo kumushyira mu ishuri no kumwitaho mu buzima busanzwe.
Icyo gihe byavugwaga ko umukobwa witwa Nyirandikumana Clemence wo mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha umudugudu wa Karutete mu karere ka Karongi mu Burengerazuba, ariwe wabyaranye n’uyu muhanzi.
Uyu mukobwa yavugaga ko kugira ngo amenyane na Jules Sentore byaturutse ku mugabo witwa Rambo, Nyirandikumana yakoragaho akazi ko mu rugo.
Ngo yari afite imyaka 14 acudika na Jules Sentore wakundaga kuza muri urwo rugo mu biraka Sebuja yamuhaga, ngo Sentore yari ataraba umuhanzi w’icyamamare ari umusore wibana utaranagiraga akazi akora kazwi.
Muri iyo nkuru uyu mukobwa yavugaga ko Sentore yamuteye n’inda ya kabiri ariko ku bw’amahirwe make umwana wabo akaza kwitaba Imana mu buryo butunguranye.
Uyu mukobwa icyo gihe atanga ubu buhamya yavugaga atunzwe no guca inshuro.






Ibitekerezo 0