Juliana Kanyomozi wakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Nabikoowa’, ‘Sanyu Lyange’, ‘Haturudi nyuma’, ‘Kanyimbe’ n’izindi agiye gukorera igitaramo mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo Juliana Kanyomozi azakorera mu Rwanda ku itariki ya 14 Gashyantare 2015 ni cyo cya mbere azaba akoreye hanze ya Uganda kuva yapfusha umwana we w’imfura Keron witabye Imana muri Nyakanga 2014.
Amakuru y’igitaramo Juliana Kanyomozi azakorera mu Rwanda yashimangiwe n’ubuyobozi bwa Rock Event ari nayo izamuzana ifatanyije na K Club.
Biteganyijwe ko Juliana azagera mu Rwanda ku itariki ya 13 Gashyantare 2015 aho azabonana n’abafana mu birori byo kumuha ikaze hanyuma ku itariki ya 14 Gashyantare akazaririmbira muri Serena Hotel i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO