Juliana Kanyomozi w’imyaka 34 yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe by’umwihariko muri Uganda nk’iyitwa ‘Kibaluma’, ‘Nabikoowa’, ‘Nkyanoonya’ n’izindi. Yamaze kunoza amasezerano na Charly&Nina ko bazaririmbana ku itariki ya 1 Ukuboza 2017.

Mu kiganiro na Muyoboke Alex ucunga inyungu z’iri tsinda yagize ati “Ni Juliana twahisemo, twashakaga kugaragaza mu by’ukuri ingufu z’umugore mu muziki, nk’umuntu rero muri Afurika y’Uburasirazuba wakoze indirimbo nka ‘Woman’ ikagera kure ikanamuhesha ibihembo ni we twabonye wadufasha kumvikanisha ubutumwa buri kuri album tugiye gushyira hanze”.

Juliana Kanyomozi agiye kuza gutaramira mu Rwanda
Juliana Kanyomozi agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Yongeraho ati “Ibyarangiye ni amasezerano twamaze gusinyana, gusa ashobora kuzagera hano ari kuwa Kane ku itariki ya 30 Ugushyingo agatangira imyiteguro neza”.

Juliana yaherukaga kuza mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya ‘Beautiful People’ cyabereye kuri Serena Hotel ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2013.

Charly &Nina bagiye kumurika album ya mbere bise 'Imbaraga’
Charly &Nina bagiye kumurika album ya mbere bise 'Imbaraga’
Juliana yaherukaga mu Rwanda mu 2013
Juliana yaherukaga mu Rwanda mu 2013

Owooma, imwe mu ndirimbo zigize album 'Imbaraga'