00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Junior Multisystem yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 August 2023 saa 10:30
Yasuwe :

Karamuka Jean Luc wamamaye mu muziki nka Junior MultiSystem yasezeweho bwa nyuma, avugwa ibigwi n’ubutwari byamuranze ndetse n’umusanzu yatanze mu guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Kuri uyu wa 2 Kanama 2023 ahitwa Ituze Garden Kimironko ni ho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma Junior Multisystem, uyu ukaba wakurikiwe no kumushyingura mu cyubahiro mu Irimbi rya Rusororo.

Uretse abo mu muryango wa Junior Multisystem n’inshuti zawo, uyu muhango witabiriwe n’abahanzi batandukanye biganjemo abakoranye na we mu bihe bitandukanye.

Umubyeyi wa Junior Multisystem mu butumwa bwe, yagize ati “Junior Multisystem yari umwana wanjye akaba umugabo wanjye, inshuti yanjye idasanzwe, kubaho ntamufite sinzi ko nzabishobora.”

Yavuze ko ikintu gikomeye ashimira Imana ari uko umuhungu we atabarutse nk’umukiranutsi.

Asoza ubutumwa bwe yagize ati “Namukundaga na n’ubu ndacyamukunda kandi nzahora mukunda. Naruhukire mu mahoro, ntabwo nzakwibagirwa muhungu wanjye.”

Uretse umubyeyi wa Junior Multisystem, nyirarume na we ni umwe mu batanze ubutumwa mu muhango wo guherekeza uyu munyamuziki witabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2023, aguye mu Bitaro bya Nyarugenge.

Ati “Mbanje gushima Imana ku bwa Junior Multisystem, nshima Imana ibyo yamukoreye; akiri mu nda y’umubyeyi we umwanzi yaramurwanyije yifuza kumwambura ubuzima, Imana izamuhe kubana na yo.”

Junior Multisystem yashyinguwe mu cyubahiro nyuma yo gukorerwa igitaramo cyo kwibuka ibikorwa bye cyabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Kanama 2023.

Umubyeyi wa Junior Multisystem mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku muhungu we
Junior Multisystem yasezeweho bwa nyuma
Umuryango n'inshuti z'umuryango wa Junior Multisystem zari zagiye kubafata mu mugongo
Byari agahinda mu gusezera bwa nyuma Junior Multisystem
Benshi bagaragaje amarangamutima ubwo basezeraga Junior Multisystem
Umubyeyi wa Junior Multisystem kwihangana byamunaniye araturika ararira
Umubyeyi wa Junior Multisystem yananiwe kwihangana ubwo yasezeraga ku mwana we
Uncle Austin nawe kwihangana byamunaniye araturika ararira
Ubwo Adrien Misigaro na Zizou Alpacino bari bageze i Rusororo
Junior Multisystem yaherekejwe mu cyubahiro
Butera Knowless yitabiriye umuhango wo gushyingura Junior Multisystem
King James na Aimable Twahirwa bari mu bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Junior Multisystem
Tracy wo muri TNP yaherekeje Junior Multisystem
Passy wo muri TNP yari kumwe na mugenzi we Tracy mu muhango wo guherekeza Junior Multisystem
Umubyeyi wa Junior Multisystem ashyira indabyo ku mva y'umuhungu we
Ally Soudy na we ari mu bitabiriye umuhango wo guherekeza Junior Multisystem

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages