Bugingo ukunda kwiyita Junior The Premier ari na we washinze ikompanyi ya African Movie Market yasabye anatanga inkwano mu muryango wa Muhoza Angel mu birori byabereye iwabo mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.
Junior ni murumuna wa Younger ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu byo gusobanura filime, mu muryango wabo bavukana ari abana bane ndetse bose bakora uyu mwuga kandi bawubakiyemo izina.
Mukuru wabo witwa Mike ni we wabanje kwinjira mu byo gusobanura filime akurikirwa na Younger[wahise wigarurira imitima ya benshi] nyuma Junior na we abyinjiramo hanyuma murumuna we Sankara na we abijyamo ndetse ni wo mwuga ubatunze bose.
Mu muhango wo gusaba no gukwa umukunzi wa Junior abavandimwe be bari bamuherekeje ndetse by’umwihariko Younger ni we wagendaga iruhande rw’umukwe.
Junior na Muhoza Angel bari bamaze iminsi mike batangaje ko kuwa 22 Nyakanga 2017 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa gusa ntibigeze batangaza umunsi bazasezeraniraho.



















TANGA IGITEKEREZO