Uru ni rugendo rw’ibitaramo icyenda bagiye guhuriramo ku mugabane w’i Burayi bizatangirana na Ukwakira 2023.
Ibi bitaramo bise “Home Away From Home” bazabitangira kuwa 06 Ukwakira 2023 i Hamburg mu Bugade kugeza kuwa 25 Ugushyingo 2023 bataramira i Paris mu Bufaransa.
Indi mijyi bazataramiramo irim, Hannover (U Budage), Oslo (Norvège) , Birmingham (U Bwongereza), Upasala (Suède), Bruxelles (U Bubiligi), Turin (U Butaliyani) na Valsovie (Poland).
Ni ibitaramo bije nyuma y’igihe kinini cyari gishije bivugwa ko aba bahanzi badacana uwaka nyuma y’igihe bavugwa mu nkuru z’urukundo.
Umwe mu bahorana n’aba bahanzi aherutse gutangariza IGIHE ko nubwo byavuzwe ko batandukanye, umubano wabo umaze igihe waragarutse ubu nta kibazo bafitanye.
Ati “ Bafitanye imishinga myinshi harimo n’iyo bazakorera ku mugabane w’u Burayi.”
Juno Kizigenza aherutse gutangaza ko nta kintu giteze kumutandukanya na Ariel Wayz nubwo atigeze yerura ngo avuge ko bakundana.
Ibi bitaramo Juno Kizigenza na Ariel Wayz batumiwemo byateguwe na Fusion Events isanzwe itumira abahanzi nyarwanda ku mugabane w’i Burayi.
Biteganyijwe ko aba bahanzi bazahaguruka i Kigali mu mpera za Kanama 2023 ntagihindutse.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!