00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juno Kizigenza yavuze kuri Butera Knowless na King James bamutunguye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 March 2024 saa 10:40
Yasuwe :

Juno Kizigenza ashimira cyane abarimo Knowless Butera , King James, Riderman, Ally Soudy, Bruce Melodie n’abandi bemeye kujya kuri album ye ya mbere yise “Yaraje” byatumye ikundwa bikomeye mu buryo atatekerezaga.

Uyu muhanzi avuga ko akiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, yitabiriye ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star agiye gufana Knowless na King James , Riderman na Bruce Melodie.

Icyo gihe ntiyari azi neza ko azaba umuhanzi dore ko yakundaga umupira w’amaguru cyane.

Uyu muhanzi yatangarije MIE Empire ko ibyo aba bahanzi bamukoreye, atabona uko abisobanura ndetse ari iby’agaciro gakomeye kubona abo yakuze yumva anafana baremeye kujya kuri album ye ya mbere kandi ari umuhanzi ugitangira umuziki.

Ati “Kuba album yanjye yarakunzwe ntabwo ari uko ndi umuhanga cyangwa ikindi , njye mbibarira mu mibare y’abantu bayakiriye , hari aho byageze ndavuga nti ni iki natanze ku bantu kugira ngo ibintu byanjye bigende neza bigeze aha.”

Yakomeje agira ati “Kubona naregereye Knowless akemera ko dukorana indirimbo , King James Riderman nabo ni uko , ni ukuri ndabishimira Imana , narabyishimiye cyane, ndavuga nti kuba narabonye izo ndirimbo yari intambwe ya mbere n’impamvu yatuma nkomerezaho ndetse na nyuma ya album nkakomeza gukora, ndashimira n’abafana banjye ndetse n’ikipe dukorana,”

Uyu muhanzi yavuze ko kuba yaragiriwe ubuntu agafashwa na Bruce Melodie ubwo yari akiza muri muzika, byatumye atekereza kuba yafasha abandi bahanzi barimo France Mpundu bari gukorana muri iki gihe.

France Mpundu wemeza ko ari gukora n’ikipe ifasha Juno Kizigenza bamaze gukorana indirimbo ebyiri zirimo “Umutima” na “Nzagutegereza” amaze iminsi mike ashyize hanze.

Umva “Umugisha” indirimbo Juno Kizigenza yahuriyemo na Knowless Butera

Umva “You” indirimbo Juno Kizigenza yahuriyemo na King James

Umva “My Wife” indirimbo Juno Kizigenza yahuriyemo na Riderman

Umva “Igitangaza” indirimbo Juno Kizigenza yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol

Umva “Nzagutegereza” indirimbo ya France Mpundu uri gukorana na Juno Kizigenza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages