Jussie Smollet muri Werurwe 2022 ni bwo yahawe igihano cy’amezi 30 harimo iminsi 150 agomba kumara muri gereza indi isigaye akazayimra afungishijwe ijisho.

Abunganira Jussie Smollett mu mategeko batanze ubujurire bwe ku gihano cyo gufungwa iminsi 150 basaba ko atasubizwa muri gereza bavuga ko hari abashobora kumugirira nabi igihe yaba afunzwe bongeraho ko aramutswe ashyizwe mu kato na byo byagira ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Ubu bujurire butanzwe hashize umwaka arekuwe by’agateganyo. Abunganizi ba Jussie Smollet bagombaga gutanga ubujurire bwa mbere muri Kamena 2022 gusa nyuma baje kongererwa andi mezi atanu.

Jussie Smollett yabeshye polisi ko yagabweho igitero n’abagizi ba nabi kubera ko ari umwirabura n’umutinganyi. Muri Werurwe umucamanza James Linn yavuze ko atafashe umwanzuro wo gufunga Jussie kubera igitutu cya rubanda, yemeza ko ibyo yakoze atari ukwangiza ubuzima bw’uyu mukinnyi wa filime kuko we ubwe yamaze kubwiyangiriza burundu.

Jussie Smollet yahise ajyanwa muri gereza tariki 11 Werurwe 2023 nyuma y’iminsi itandatu ahita arekurwa by’agateganyo akomeza gufungishwa ijisho nyuma y’ibisobanuro byatanzwe n’umwunganizi we, Nenye Uche.

Nenye Uche yari yabwiye urukiko ko umukiliya we yatewe ubwoba kandi ko ashobora kugirirwa nabi igihe yaba afunzwe.

Gusa nubwo yarekuwe iminsi 150 yari gufungwa ntiyigeze ikurwa mu bihano yahawe n’urukiko rwa Chicago mu gihe hari hagitegerejwe ubujurire.

Jussie Smollet w'imyaka 40 yakatiwe amezi 30 [ imyaka ibiri n’amezi atanu] y’agateganyo. Amezi atanu ya mbere yagombaga kuyamara muri gereza indi myaka ibiri akayimara ari hanze afungishijwe ijisho.

Yanategetswe kuzishyura $120.000 urukiko rwa Chicago ndetse agatanga amande ya $25.000.

‘Hurt People’ imwe mu ndirimbo za Jussie Smollett

Jussie Smollet  yatangiye gukina filime mu 1991 akina mu yitwa Mighty Ducks , yamamaye cyane mu 2015 ubwo yakinaga muri filme y'uruhererekane ya Empire
Jussie Smollet yatangiye gukina filime mu 1991 akina mu yitwa Mighty Ducks , yamamaye cyane mu 2015 ubwo yakinaga muri filme y'uruhererekane ya Empire
Jussie Smollett ubwo aheruka mu rukiko yeregura ku byaha byo kubeshya Polisi
Jussie Smollett ubwo aheruka mu rukiko yeregura ku byaha byo kubeshya Polisi