Byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’abategura bakanashyira mu bikorwa filime y’uruhererekane yitwa Empire ica kuri televiziyo ya Fox.
Rikomeza riti "Ibikorwa byabaye mu byumweru bishize byaratubabaje cyane. Jussie amaze ni umuntu w’ingenzi mu muryango wa ’Empire’ kuva mu myaka itanu ishize kandi turamuzirikana cyane. Kubera ko ibi ari ibirego bikomeye, twizeye ubutabera bwacu mu gihe bukomeje kubikurikirana.”
Rivuga ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwirinda gukomeza guteza ibibazo, mu gihe hategerejwe ko Jussie Smollett ahamwa n’icyaha cyangwa akagirwa umwere.
Smollett akurikiranyweho kubeshya inzego z’umutekano, aho ku wa 29 Mutarama 2019 yavuze ko yagabweho igitero n’abantu babiri bamubwiye amagambo mabi y’ivangura, bamunigisha umugozi ndetse bamumenaho ibintu atabashije kumenya ibyo ari byo.
Abantu benshi bavuga rikijyana muri sinema bagaragaje ko babajwe n’ibyabaye kuri mugenzi wabo basaba ko ababikoze bafatwa bagahanwa, ariko polisi iza gukeka ko ari we wacuze uwo mugambi ubwe.
Amategeko agenderwaho muri Leta ya Illinois ateganya ko umuntu ubeshye polisi mu nyandikomvugo, ahanishwa igifungo gishobora kugera ku mwaka umwe.
Gura Smollett yakomeje guhakana ko yahimbye ayo makuru yo guhohoterwa ndetse umunyamategeko we avuga ko n’imbere y’urukiko bazahagarara ku kuri kwabo.
Nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa Kane, Smollet yaje kurekurwa atanze ingwate ya $100,000 ndetse atanga pasiporo ye.
Ubugenzacyaha bukeka ko Smollett yateguye igitero yagabweho kubera ko atari ashimishijwe n’umushahara ahabwa mu kazi ke. Ibyo ngo bikaba byaramuteye kwishyura abavandimwe babiri $3,500 ngo bigaragaze nk’aho bamugabyeho igitero gishingiye ku ivangura, hagamijwe kuzamura izina rye nk’uko byatangajwe na Polisi ya Chicago.
CNN yatangaje ko nyuma yo kurekurwa, hari amakuru ko Smollett yagiye ku kazi agasaba imbabazi abakoresha be n’abakozi ku cyasha ibirego bye byateje ikigo akorera mu gukina filime.



















TANGA IGITEKEREZO