Ubu burwayi bumaze umufata yahise asubika ibitaramo yari afite. Mu minsi ishize yari yongeye kubisubukura ariko byabaye ngombwa ko abisubika kuko amerewe nabi.
Iyi ndwara arwaye izwi nka Ramsay Hunt, yatumye igice kimwe cy’isura ye kigagara ku buryo gisa nk’ikidakora.
Kuri ubu Justin Bieber yatangaje ko agiye gufata umwanya uhagije wo kuruhuka aho gukomeza ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Justice’.
Uyu musore w’imyaka 28 yari ageze muri Brésil akora ibitaramo ariko abaganga n’umuryango we bamubwira ko byaba byiza abihagaritse, akavurwa agakira neza.
Mu butumwa yasangije abakurukira kuri Instagram yagize ati “Umunaniro wandenze mbona ko nkeneye gushyira ubuzima bwanjye imbere muri iki gihe , nkeneye igihe cyo kuruhuka no gukira neza, nari nishimiye no kubazanira ibitaramo bimurika album yanjye Justice ku Isi”.
Justin Bieber ntiyatangaje igihe azasubukura ibitaramo bye gusa yashimiye abafana ku nkunga yabo.
Justin Bieber yari afite ibitaramo bigera kuri 70 mu bice bitandukanye by’Isi byari kuzarangira muri Werurwe 2023.
Reba igitaramo cya Bieber muri Brésil



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!