00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Bieber yahagaritse ibitaramo yari afite igitaraganya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 September 2022 saa 02:57
Yasuwe :

Ubuzima bw’umuhanzi Justin Bieber bukomeje kuba bubi muri iyi minsi nyuma yo kugira ikibazo ku gice cy’iburyo ku isura ye cyamugaye muri Kamena uyu mwaka.

Ubu burwayi bumaze umufata yahise asubika ibitaramo yari afite. Mu minsi ishize yari yongeye kubisubukura ariko byabaye ngombwa ko abisubika kuko amerewe nabi.

Iyi ndwara arwaye izwi nka Ramsay Hunt, yatumye igice kimwe cy’isura ye kigagara ku buryo gisa nk’ikidakora.

Kuri ubu Justin Bieber yatangaje ko agiye gufata umwanya uhagije wo kuruhuka aho gukomeza ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Justice’.

Uyu musore w’imyaka 28 yari ageze muri Brésil akora ibitaramo ariko abaganga n’umuryango we bamubwira ko byaba byiza abihagaritse, akavurwa agakira neza.

Mu butumwa yasangije abakurukira kuri Instagram yagize ati “Umunaniro wandenze mbona ko nkeneye gushyira ubuzima bwanjye imbere muri iki gihe , nkeneye igihe cyo kuruhuka no gukira neza, nari nishimiye no kubazanira ibitaramo bimurika album yanjye Justice ku Isi”.

Justin Bieber ntiyatangaje igihe azasubukura ibitaramo bye gusa yashimiye abafana ku nkunga yabo.

Justin Bieber yari afite ibitaramo bigera kuri 70 mu bice bitandukanye by’Isi byari kuzarangira muri Werurwe 2023.

Reba igitaramo cya Bieber muri Brésil

Justin Bieber afite indwara ituma umusaya umwe udakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages