00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Bieber yisubije umwanya wa mbere kuri Spotify

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 3 May 2026 saa 02:31
Yasuwe :

Umuhanzi Justin Bieber wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kwisubiza umwanya wa mbere mu bahanzi bumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify. Ni nyuma y’imyaka isaga icumi kuko yabiherukaga mu mpera za 2015.

Icyo gihe yariganje cyane kuko yari afite indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘What Do You Mean?’ na ‘Sorry’ zari ziri kuri album ye yitwa ‘Purpose’ yari amaze iminsi asohoye.

Ubu Justin Bieber yagize miliyoni zisaga 138 z’abamwumva kuri Spotify. Aciye aka gahigo akambuye mugenzi we Bruno Mars wahise uba uwa kabiri n’abamwumva basaga miliyoni 137 buri kwezi.

Indirimbo ya Bieber ‘Beauty and a Beat’, yafatanyije na Nicki Minaj igasohoka muri 2012, na yo yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo 50 zumwa cyane kurusha izindi zose kuri uru rubuga.

Izindi ndirimbo ze zumviswe cyane zigatuma agera kuri aka gahigo zirimo ‘Stay’ na ‘Love Yourself’.

Ahanini byatewe n’ibitaramo yakoze nk’umuhanzi mukuru mu iserukiramuco rya Coachella.

Yajyaga anyuzamo akaririmba n’indirimbo ze zakunzwe kera bituma abantu bongera gusubiza amaso inyuma bajya kuzumva ku mbuga nka Spotify.

Bieber yahise aba umwe mu bahanzi batari benshi bumviswe inshuro zisaga miliyari 70 kuri Spotify mu rugendo rwabo rwa muzika.

Abandi babigezeho banamurusha, ni Drake, Taylor Swiift, Bad Bunny na The Weeknd. Icyakora hari abandi bagiye kubigeraho nka Ariana Grande, Travis Scott, Ed Sheeran, Eminem na Kanye West.

Justin Bieber yisubije umwanya wa mbere kuri Spotify

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages