00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Bieber yongewe ku bazataramira mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 10 July 2026 saa 12:31
Yasuwe :

Umuhanzi Justin Bieber yatangaje ko yongewe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira hagati mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi ukomoka muri Canada yiyongeye ku byamamare nka Madonna, Shakira, itsinda rya BTS, Burna Boy, Gustavo Dudamel, PS22 Chorus, Coldplay, n’itsinda rya Sesame Street Muppets bazataramira mu iki gitaramo gisoza iyi mikino kizaba kibaye ku nshuro ya mbere ku mukino wa nyuma muri aya marushanwa.

Bieber uhamya ko azatarama muri iki gitaramo kizaba ku wa 19 Nyakanga 2026 yagize ati “Igikombe cy’Isi gitegurwa na FIFA gihuza abantu mu buryo butakorwa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose”.

Mu minsi ishize, uyu muhanzi w’imyaka 32 y’amavuko, yakoreye ibitaramo bibiri by’amateka mu iserukiramuco rya Coachella ryabereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari nyuma y’imyaka ine asubitse uruheherekane rw’ibitaramo bye kubera ibibazo by’uburwayi.

Iki gitaramo kiri gutegurwa na Chris Martin wahoze mu itsinda rya Coldplay. Kizanakusanyirizwamo inkunga ya miliyoni 100$ zizajya mu kigega cya ‘Fifa Global Citizen Education Fund’ kigamije gufasha abana mu burezi ku Isi.

Nk’uko byagenze mu birori bitatu byafunguye iyi mikino, Umunya-Colombia Shakira n’Umunya-Nigeria Burna Boy bazataramana ku rubyiniro muri ibi birori bizasoza iyi mikino.

Indirimbo yabo Dai Dai ni yo yatoranyijwe ngo ibe iy’umwihariko y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nubwo hari izindi biri kumwe kuri album yacyo.

Dai Dai yahise yiganza cyane kubera gukinwa kenshi kuva ku wa 11 Kamena ubwo iyi mikino yatangiraga kuba.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe yongerewe yose hamwe akaba 48 ndetse inabera mu bihugu bitatu ku nshuro ya mbere. Ibyo bihugu ni Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakipe y’ibi bihugu ubu yamaze gusezererwa.

Justin Bieber yishimiye gutaramira abakunzi be mu mukino usoza Igikombe cy'Isi
Justin Bieber yiyongeye ku rutonde rw'abazataramira mu mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages