Kabisa agiye gushyira hanze ibi bishushanyo abinyujijeho mu gikorwa yise ‘Animal’s perspective’, kizaba kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016 muri Euphoria Restaurant[Rubangura Apartments ku Kimihururura].

Uyu mushushanyi yabwiye IGIHE ko yari asanzwe akora ubugeni bwo gukora imitako n’ububaji mu kongerera ubwiza inzu[Interior Design] binyuze muri Kabisa Interiors. Gushushanya yatangiye kubikora akiri mu mashuri y’ikiburamwaka abikomeza kugera mu mashuri abanza ariko ageze mu yisumbuye arabihagarika kugira ngo abanze ashyire amasomo ku ruhande.

Ati “Gushushanya nabitangiye kera niga mu kiburamwaka, ni impano navukanye ntabwo byaje maze kuba mukuru. Iyi mpano narayikuranye gusa byabangamiraga amasomo yanjye bituma mbihagarika ariko maze gusoza amashuri mbisubiramo ubu ndabikora nk’umwuga.”

Kabisa w’imyaka 28 yavuze ko yakoze imbumbe y’ibishushanyo by’inyamaswa mu kurushaho gushishikariza abantu kuziyumvamo no kubigisha ko ari ngombwa cyane gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Icyanteye gukora iriya collection y’inyamaswa ni ugushaka kwereka abantu aho duhuriye na zo. Nta tandukaniro rinini ririmo, zirahumeka, zifite ubuzima, zirabyara […] Inyamaswa hari amasomo manini tuba dukwiriye kuzigiraho kuko n’uko ziteye usanga bifitanye isano n’imiterere ya muntu.”

Yongeraho ati “Naratekereje niba icyo zagakwiye kuba zivuga iyo ziba zifite ubushobozi bwo kuvuga tukazumva […] Nabikoze mu rwego rwo gushishikariza abantu gukomeza kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibindi binyabuzima byose.”

Afite umwihariko wo gushushanya ku mbaho[plywood] mu gihe benshi mu banyabugeni bazwi mu Rwanda bashushanya ku mpapuro n’ibitambaro.

Ati “Umwihariko wanjye ni uko nakoresheje ibishushanyo bishushanyije ku rubaho (plywood) , icyanteye guhitamo gukora ku nyamaswa ni uko nasanze ubuzima bwacu budatandukanye cyane n'ubwinyamaswa kuko iyo urebe turakunda na zo zirakunda, tugira imiryango na zo zikayigira, zigira ubuyobozi natwe turabufite.”

Umuhango wo kwerekana ibi bishushanyo uzaba kuwa 16 Ukuboza 2016 muri Euphoria Restaurant guhera saa kumi n’ebyiri n’igice. Ibi birori byo kumurika ibi bihangano bizasusurutswa n'umuhanzi Moyize[Mukurambere] usanzwe ucuranga Blues ivanze na Jazz.

Ibihangano bigaragaza ubuhanga bwa Kabisa Jean Christian