Ibi byabaye mu mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2018, aho bari kumwe n’inshuti zabo za hafi n’abo mu muryango.

Ni ibintu byabakozwe mu ibanga kuko nta hantu aba bombi bigeze babitangaza. Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko Sabrina atagikunda ko ubuzima bwe bumenyekana mu itangazamakuru “kuko atakiba mu Isi y’imyidagaduro, yiyeguriye Imana cyane.”

Sabrina n’umukunzi we bamaze igihe kitari gito bakundana kandi ngo barateganya no guhita bakora ubukwe vuba.

Kalisi Ihozo Sabrina w’imyaka 25 ni mushiki w’umuhanzi wamenyekanye nka Dady Cassanova. Yabaye umukobwa uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 mu muhango wabaye kuwa 22 Gashyantare 2015.

Icyo gihe Miss Kundwa Doriane niwe wari wambitswe ikamba rya Nyampinga akurikirwa Uwase Vanessa Raissa, Akacu Lynca, Muthoni Fiona Naringwa na Mutoni Balbine.

Kalisi Sabrina yabaye Miss Photogenic muri 2015
Kalisi Sabrina yabaye Miss Photogenic muri 2015
Nyuma yo kumwambika impeta bakase umutsima bashimangira igihango bahanye
Nyuma yo kumwambika impeta bakase umutsima bashimangira igihango bahanye
Sabrina n'umukunzi we bamaze igihe mu rukundo
Sabrina n'umukunzi we bamaze igihe mu rukundo
Sabrina n'umukunzi we baritegura gukora ubukwe
Sabrina n'umukunzi we baritegura gukora ubukwe