Umuhanzi Kamichi, uri muri cumi n’umwe bahatanira kuzegukana miliyoni 24 z’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, avuga ko mu bitaramo bimaze kuba byose (Roadshows) byose asanga umuraperi Riderman ari we uri mu bamuteye ubwoba kandi ko muri rusange asanga ari nawe muhanzi usa n’uwahaye intera abandi.
Aganira na IGIHE, Kamichi yagize ati “Muri rusange Riderman afite abafana bashimishije. Gusa ntibisobanuye ko ari we uzayitwara n’ubwo kugira abafana benshi biri mu bizagenderwaho n’abagize akanama nkemurampaka.”
Yongeraho ati “Umuntu mbona duhanganye nawe nsanga ari Riderman wewenyine; niwe mbona undusha, ujya untera ubwoba”.
Uretse Kamichi, ni kenshi bamwe mu bahanzi bagiye bagaragaza nta ngingimira ko basanga Riderman yabarushije mu bitaramo bagiye bakora. Urugero no nk’aho mu gitaramo cyabereye i Gicumbi, akiva kuririmba umuhanzi Mico The Best yabwiye IGIHE ati “Kuri njyewe uko naririmbye ndabona byanshimishije. Naririmbye ndi umuhanzi wa kane, ariko kuri iyo nomero ya kane ndiha amanota ko ndi uwa mbere, umuntu undushije ni Riderman, turategereza abandi.”
N’ubwo rimwe na rimwe umuhanzi Senderi International Hit yagiye amukoma mu nkokora, akenshi ku ntonde zakorwaga n’abanyamakuru Riderman yagiye akunda kugaruka ku mwanya wa mbere bitiriwe bigibwaho impaka.
King James, wegukanye umwanya wa mbere muri PGGSS II, nawe aherutse kwerura yandika kuri Twitter ye ko abona Riderman ari we muhanzi ukwiriye kwegukana miliyoni 24 zihatanirwa muri PGGSS III.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Riderman yavuze ko nawe asanzwe abizi ko kuva mu myaka ibiri ishize ubwo amarushanwa ya PGGSS yatangiraga, yakomeje kuza ku isonga mu gushimisha abafana.
Ridermana avuga ko biterwa n’uko abafana be bamugaragariza ukuri kubari mu mutima. Abasesenguzi bavuga ko biterwa n’uko indirimbo ze zibyinitse kandi zamenyekanye cyane byiyongera ku ku gikundiro uyu muraperi asigaye afite.
Gusa tumubajije impamvu agaragarizwa gukunda ariko ntiyegukane umwanya wa mbere, Riderman yagize ati “Icyo kibazo nanjye sinzi uko nagisubiza. Akenshi mba ndi uwa mbere cyangwa uwa kabiri mu gushimisha abafana ariko bikarangira ‘Guma Guma’ itashye mu maboko y’abandi bahanzi. Ngerageza gushyiramo imbaraga zanjye kugira ngo nshimishe abafana, impamvu ntayitwara nanjye ntabwo nayimenya”.
Gukundwa ni kimwe mu bigenderwaho cyane mu gutoranya umuhanzi wegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya PGGSS III, dore ko haba hanashakwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi. Gusa, nk’uko byagaragajwe n’ishyirwaho ry’akanama nkemurampaka, hanarebwa ubuhanga bw’imiririmbire y’umuhanzi, uko yitegura ukwiyerekana kwe imbere y’abafana (stage) n’ibindi kugira ngo ahabwe koko akayabo k’amafaranga aba ahatanirwa buri mwaka muri PGGSS III.
Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga, i Rubavu hazabera igitaramo cya nyuma cya Live Roadshow cya PGGSS III. Kuwa 27 Kanama 2013 nibwo hazatangazwa umuhanzi uzaba wegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO