Iby’urukundo rwa Kamichi na Emily ntibyasibaga kuvugwa mu itangazamakuru rigaruka ku myidagaduro mu Rwanda mu myaka irenga 12 ishize gusa n.

Nta wamenye aho urukundo rwabo rwarengeye benshi bari bari bazi ko uyu muhanzi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014 ari we agiye kureba.

Kamichi wakundanye na Emily Dubois Hollande kuva mu 2009 avuga ko ubwo uyu umukunzi we yasubiraga iwabo muri Amerika mu 2012 uyu muhanzi yanze kujyana na we bitewe n’icyifuzo yari afite cyo kubanza kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS III) ryari rikomeye muri ibyo bihe.

Uyu muhanzi usigaye utuye muri Amerika, yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro Ally Soudy on Air ndetse ahishura ko kuva yagera muri iki gihugu atarahura na Emily bahoze bakundana.

Ati “Abantu benshi bazi ko navuye mu Rwanda nje guhura na Emily, kandi yanyanze ntarava mu Rwanda ampoye Guma Guma. Emily yashakaga ngo ngende ako kanya njye muri Amerika akabwira ngo amafaranga urayafite ibyangombwa by’inzira warabibonye ngwino nonaha.”

“Mu by’ukuri njye nari nzi ko umuziki wanjye ari uwo mu Rwanda, nashakaga gutsinda mbere y’uko njya kumureba, naraje n’ubu ntiturabonana muheruka 2012, njyewe nashakaga gusiga mbemeje.”

Uyu muzungukazi yasubiye muri Amerika aho yari agiye gukomeza amasomo ajyanye n’ubuganga ku mugoroba wa tariki ya 14 Nyakanga 2012.

Mu 2014 Kamichi na we yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse nyuma y’imyaka itanu mu 2019 yashyingiranwe n’Umunyarwandakazi Ireen Maburuki ubu bafitanye abana batatu.

Kamichi wakundaga kwiyongereraho akabyiniriro ka Cardinal yamamaye mu ndirimbo ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi.

Aheruka gushyira hanze indirimbo zirimo ‘My Karabo’ “Ni Forever”, iheruka ni iyo yise “Kano Kana”

Urukundo rwa Kamichi ni imwe mu nkuru z'urukundo zavugishije benshi mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda mu myaka 12 ishize
Urukundo rwa Kamichi ni imwe mu nkuru z'urukundo zavugishije benshi mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda mu myaka 12 ishize
Mu 2019 Kamichi yashyingiranwe n'Umunyarwandakazi bafitanye abana batatu
Mu 2019 Kamichi yashyingiranwe n'Umunyarwandakazi bafitanye abana batatu