00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi yasabye abafana be gutora Riderman muri PGGSS III

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 31 July 2013 saa 01:17
Yasuwe :

Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, umuhanzi Kamichi yakanguriye abafana be bose n’abandi bari bamushyigikiye muri iri rushanwa ko baha amajwi yabo umuraperi Riderman.
Uretse abafana be, Kamichi yanasabye abo yise ko bakunda ukuri gutora uyu muraperi yita ko ari we ukwiye igihembo cya mbere cy’umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Abinyujije kuri Facebook, Kamichi yagize ati “Abakunda ukuri kandi banyizera (…)

Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, umuhanzi Kamichi yakanguriye abafana be bose n’abandi bari bamushyigikiye muri iri rushanwa ko baha amajwi yabo umuraperi Riderman.

Uretse abafana be, Kamichi yanasabye abo yise ko bakunda ukuri gutora uyu muraperi yita ko ari we ukwiye igihembo cya mbere cy’umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Abinyujije kuri Facebook, Kamichi yasabye abo yise abanyakuri gutora Riderman

Abinyujije kuri Facebook, Kamichi yagize ati “Abakunda ukuri kandi banyizera nk’umunyakuri, muri PGGSS batore Riderman (3). Twarabanye mu irushanwa. Muri rusange yatweretse ko akunzwe n’imbaga kandi icyo nicyo kuba super star...ohereza 3 kuri 4343 uraba ukoze akantu gakwiye mu gihe gikwiye. Kamichi”.

Kamichi na mbere y’uko asezererwa yari yaratangaje ko Riderman ari we muhanzi abona wabahaye intera kurusha abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages