00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda yajyanye umuhanzi Master Fire Iwawa

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 21 May 2014 saa 03:15
Yasuwe :

Kubera imyitwarire idahwitse , kunywa ibiyobyabwenge agakora ibikorwa bibi kugeza ubwo ashaka gufata ku ngufu abakobwa abasanze mu macumbi, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yafashe umwanzuro wo kujyana umuhanzi Master Fire mu kigo cya Iwawa .
Master Fire ni umwe mu bahanzi bagiye bakorera udushya muri Kaminuza ishami rya Huye icyitwa Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.
Ubwo yamurikaga alubumu ye ya mbere, muri Grand Auditorium isanzwe yakira abantu bagera ku bihumbi 2000, yarimo abantu 6 (…)

Kubera imyitwarire idahwitse , kunywa ibiyobyabwenge agakora ibikorwa bibi kugeza ubwo ashaka gufata ku ngufu abakobwa abasanze mu macumbi, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yafashe umwanzuro wo kujyana umuhanzi Master Fire mu kigo cya Iwawa .

Master Fire ni umwe mu bahanzi bagiye bakorera udushya muri Kaminuza ishami rya Huye icyitwa Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.

Ubwo yamurikaga alubumu ye ya mbere, muri Grand Auditorium isanzwe yakira abantu bagera ku bihumbi 2000, yarimo abantu 6 baje kumureba.

Mu itangazamakuru, Master Fire yakundaga kuvuga ko ari we muhanzi w’ibihe byose wa Kaminuza kuko ngo kuva muri 2006 ari we muhanzi rukumbi wabashije kuguruka akagwa mu bafana kandi bakamusama.

Abanyeshuri biganaga n’uyu muhanzi, abamuyobora mu ishuri ndetse n’Ubuyobozi bwa Kaminuza, batangarije IGIHE ko Master Fire yajyanwe Iwawa kubera imwe mu myitwarire mibi yamurangaga .

Master Fire, umuhanzi wamamaye mu myaka 9 amaze muri Kaminuza yageze Iwawa ku itariki ya 05 Mata 2014 .

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri kaminuza , Neto, yemeje ko amaze igihe atabona mugenzi we akaba yarahawe amakuru yemeza ko Master Fire yajyanwe Iwawa . Ati, “Nanjye maze nk’ibyumweru bibiri numva amakuru ko Master Fire yajyanwe Iwawa . Nagerageje kubaza ubuyobozi bw’ishuri ngo menye neza amakuru y’uyu muhanzi nyobora ariko ntabwo ndabona umuntu umpa amakuru nyayo.”

Dusabimana Emille umuyobozi w’ishuri Master Fire yigamo mu mwaka wa Gatatu, agashami ka Electricity and Electronics yemeje ko uyu muhanzi yajyanwe Iwawa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’umutekano muri Kaminuza.

Ati, “Ni njye muyobozi wa Master Fire mu ishuri, turigana mu mwaka wa Gatatu . Yajyanwe Iwawa mu minsi yashize ariko ntabwo nzi igihe yagiriyeyo . Uko biri kose ni ubuyobozi bwa Kaminuza bushinzwe umutekano bwabigizemo uruhare kugira ngo bamujyane kuko imitwarire ye ntabwo yari myiza”

Akomeza agira ati, “Ntabwo nzi neza igihe bamujyaniye ariko imyitwarire ye ntabwo yari myiza hano mu kigo . Ubuyobozi rero bushobora kuba bwarabonye byaba byiza ajyanwa Iwawa kugira ngo bamugorore”

Uyu muhanzi yari atangiye kugira imyitwarire mibi imutera gufata abakobwa ku ngufu abasanze mu byumba byabo muri Kaminuza .

Ubuyobozi bw’umutekano muri Kaminuza bwemeje iyi nkuru y’uko Master Fire yajyanwe Iwawa kubera imyitwarire idahwitse yari afite harimo no gushaka gufata abakobwa ku ngufu abasanze mu byumba byabo mu macumbi babamo .

Kwizera Frank, Umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yagize ati, “Master Fire twamujyanye Iwawa, yari afite imyitwarire mibi cyane ku buryo kuba muri society byari bigoranye . Twagerageje kumuha inama ngo turebe ko yahinduka biranga, ubu yari ageze igihe cyo gushaka ku raping (gufata ku ngufu) abakobwa abasanze mu macumbi yabo . Bigaragara ko hari ibintu yanywaga, hari imbaraga zamukoreshaga”

Yasoje agira ati, “Nubwo afite iyo myitwarire twasanze umwanzuro atari ukumufunga cyangwa kumwirukana , nibwo twafashe umwanzuro tumujyana Iwawa kugira ngo wenda namarayo umwaka azagaruke ameze neza akomeze amasomo”

Master Fire wageze muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu mwaka wa 2006, yajyanwe Iwawa ku itariki ya 05 Mata 2014 . Uyu muhanzi umaze imyaka 9 muri kaminuza atararangiza , naramuka arangije amasomo ari guhabwa Iwawa azasubira mu ishuri arangize amasomo ye ya Kaminuza .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages