Mu byumweru bine bishize Kamo Mphela yakoranye indirimbo na T.I. bise “Vacay” ikaba ariyo ya mbere uyu muraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze iri mu njyana ya Amapiano.
Uyu mukobwa w’imyaka 24 ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yatumiwe na sosiyete ya The Maker Movement.
Mu 2022 Kamo Mphela yagize uruhare mu ndirimbo ziri muri filime “Black Panther: Wakanda Forever” ni indirimbo yiswe “Jele” yahuriyemo na Young Stunna, DBN Gogo, Busiswa Gqulu na Sino Msolo.
Kamo Mphela nubwo yamamaye nk’umubyinnyi n’umuririmbyi w’indirimbo ziri mu muziki w’Amapiano, avuga ko adakunda kumva cyane izi ndirimbo ahubwo akenshi aba yumva R&B na Afrobeat.
Amashusho ye ari kubyina indirimbo “Dalie” yakoranye n’abarimo Khalil Harrison na Tyler ICU yarebwe inshuro zirenga miliyali 1.86 ku rubuga rwa Tik Tok, akundwa (Likes) na miliyoni 120, ni indirimbo aherutse gukorera amashusho yayo mu minsi 10 ishize.
Ikindi wamenya kuri iyi ndirimbo ni uko yatumye Kamo Mphela aba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika y’Epfo wacuranzwe inshuro zirenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa Spotify mu munsi umwe, ndetse nyuma y'aho yujuje miliyoni imwe y’abayumvise mu minsi ine gusa kuri urwo rubuga.







Umva “Dalie” imwe mu ndirimbo za Kamo Mphela zakunzwe na benshi
Umva “Vacay” indirimbo T.I. yakoranye na Kamo Mphela
Umva “Jele” indirimbo yakorewe Black Panther: Wakanda Forever yagizwemo uruhare n’abarimo Kamo Mphela


Ibitekerezo 0