Mu byumweru bine bishize Kamo Mphela yakoranye indirimbo na T.I. bise “Vacay” ikaba ariyo ya mbere uyu muraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze iri mu njyana ya Amapiano.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yatumiwe na sosiyete ya The Maker Movement.

Mu 2022 Kamo Mphela yagize uruhare mu ndirimbo ziri muri filime “Black Panther: Wakanda Forever” ni indirimbo yiswe “Jele” yahuriyemo na Young Stunna, DBN Gogo, Busiswa Gqulu na Sino Msolo.

Kamo Mphela nubwo yamamaye nk’umubyinnyi n’umuririmbyi w’indirimbo ziri mu muziki w’Amapiano, avuga ko adakunda kumva cyane izi ndirimbo ahubwo akenshi aba yumva R&B na Afrobeat.

Amashusho ye ari kubyina indirimbo “Dalie” yakoranye n’abarimo Khalil Harrison na Tyler ICU yarebwe inshuro zirenga miliyali 1.86 ku rubuga rwa Tik Tok, akundwa (Likes) na miliyoni 120, ni indirimbo aherutse gukorera amashusho yayo mu minsi 10 ishize.

Ikindi wamenya kuri iyi ndirimbo ni uko yatumye Kamo Mphela aba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika y’Epfo wacuranzwe inshuro zirenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa Spotify mu munsi umwe, ndetse nyuma y'aho yujuje miliyoni imwe y’abayumvise mu minsi ine gusa kuri urwo rubuga.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yatumiwe na sosiyete ya The Maker Movement
Uyu mukobwa w’imyaka 24 ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yatumiwe na sosiyete ya The Maker Movement
Mu byumweru bine bishize Kamo Mphela  yakoranye indirimbo na T.I. bise “Vacay”
Mu byumweru bine bishize Kamo Mphela yakoranye indirimbo na T.I. bise “Vacay”
Mu 2022 imbyino za Kamo Mphela zanyuze  abitabiriye ibitaramo bya Afro Nation byabereye muri Ghana
Mu 2022 imbyino za Kamo Mphela zanyuze abitabiriye ibitaramo bya Afro Nation byabereye muri Ghana
Kamo Mphela yagize uruhare mu ndirimbo ziri muri filime “Black Panther Wakanda Forever” ni indirimbo yiswe “Jele”
Kamo Mphela yagize uruhare mu ndirimbo ziri muri filime “Black Panther Wakanda Forever” ni indirimbo yiswe “Jele”
Amashusho ye  ari kubyina indirimbo “Dalie” yakoranye n’abarimo Khalil Harrison na Tyler ICU yarebwe inshuro zirenga miliyari 1.86 ku rubuga rwa TikTok
Amashusho ye ari kubyina indirimbo “Dalie” yakoranye n’abarimo Khalil Harrison na Tyler ICU yarebwe inshuro zirenga miliyari 1.86 ku rubuga rwa TikTok
Kamo Mphela  azwiho imbyino zihariye iyo abyina amapiano
Kamo Mphela azwiho imbyino zihariye iyo abyina amapiano
Kamo Mphela ni umwe mu babyinnyi bagezweho binyuze mu ndirimbo ziri mu njyana ya Amapiano
Kamo Mphela ni umwe mu babyinnyi bagezweho binyuze mu ndirimbo ziri mu njyana ya Amapiano

Umva “Dalie” imwe mu ndirimbo za Kamo Mphela zakunzwe na benshi

Umva “Vacay” indirimbo T.I. yakoranye na Kamo Mphela

Umva “Jele” indirimbo yakorewe Black Panther: Wakanda Forever yagizwemo uruhare n’abarimo Kamo Mphela