Kanye West, umuryango we n’abandi bamufasha mu muziki bari muri Uganda.
Bageze muri iki gihugu ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize mu kiruhuko ariko by’umwihariko Kanye arateganya kuhafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo zizajya kuri album ye nshya.
Aya mashusho bivugwa ko azafatirwa muri pariki yitwa ‘Murchison Falls’.
Uyu muraperi n’umugore we kuri uyu wa Mbere bahuye na Museveni mu biro bye, abaha igitabo kivuga ku bukungu karemano bwa Uganda ndetse na Kanye West amuha impano y’umuguru w’inkweto.
Kuri Facebook Museveni yanditse ko bamaze guhabwa amazina y’Ikigande. Kim Kardashian yiswe ‘Kemigisha’ bishatse kuvuga umuntu wahundagajweho imigisha iturutse ku Uwiteka n’aho Kanye West yitwa ‘Kanyesigye’ bisobanuye Umwizerwa.
Kanye West yijeje Perezida Museveni ko agomba gushyira ishuri ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo muri iki gihugu, kuko yizeye ko bizafasha akarere kose giherereyemo.
Igihe uyu muraperi azavira muri Uganda ntikiramenyekana neza kuko bivugwa ko ateganya kuhakorera ibikorwa bya muzika ariko by’umwihariko akahagirira ibiruhuko n’umuryango we.



















TANGA IGITEKEREZO