00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yasubitse igitaramo yagombaga gukorera mu Bufaransa

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 16 April 2026 saa 08:07
Yasuwe :

Umuraperi Kanye West ukunze kwiyita Ye yatangaje ko yasubitse igitaramo yari afite i Burayi mu Bufaransa, nyuma y’uko ubuyobozi bwo muri iki gihugu bumwijunditse kubera imyitwarire ye n’imvugo yibasira Abayahudi yagiye bimuranga.

Abinyujije kuri X, kuri uyu wa 15 Mata 2026, Kanye West yemeje ko atakihataramiye nk’uko yari yarabiteguye ko azahakorera igitaramo ku wa 11 Kamena 2026.

Ati “Nyuma yo kubitekerezaho cyane, ni umwanzuro wanjye bwite gusubika igitaramo mu Mujyi wa Marseille mu Bufaransa kugeza nongeye kubamenyesha”.

Yakomeje agira ati “Ndabizi birafata igihe cyo kumva ukuri k’umwanzuro nafashe. Mfite inshingano ku byanjye ariko sinshaka kubishyiramo abafana banjye. Abafana banjye ni byose kuri njye. Mutegereze ibindi bitaramo”.

Mu bindi bice Kanye West yakumiriwemo birimo Australia, u Bwongereza, u Budage na Slovakia. Icyakora ategerejwe mu bitaramo bitandukanye azakorera mu Buhinde, u Buholandi, u Butaliyani, n’ahandi.

Ye aheruka gutaramira mu Mujyi wa Los Angeles kuri SoFi Stadium tariki ya 1 n’iya 3 Mata 2026.

Kanye West yasubitse igitaramo yagombaga gukorera mu Bufaransa
Ibitaramo Ye yakoreye muri SoFi Stadium ni byo bya mbere yari akoreye muri Amerika kuva mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages