Us Weekly yaganiriye n’umwe mu nshuti z’uyu muryango, yatangaje ko ubukwe bwa Kanye West na Bianca Censori bwabaye ku mpamvu z’idini n’imyemerere ya Kanye West.
Bivugwa ko Kanye West na Bianca bashyingiranwe mu mategeko tariki 20 Ukuboza 2022 nyuma y’ukwezi kumwe gusa ahawe gatanya agatandukana na Kim Kardashian mu Ugushyingo 2022.
Ni ibintu bitari bizwi na bamwe kugeza ubwo ibitangazamakuru bigeze ku nyandiko zemeza ugushyingiranwa kwabo mu mategeko.
Amakuru akomeza avuga ko Kanye w’imyaka 46 yari asanzwe akunda cyane Bianca w’imyaka 28 dore ko bahuje n’imyemerere.
Umwe mu baganiriye na Us Weekly yagize ati “Kanye na Bianca bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko umwaka ushize, ibirori byabo bwite bakoreye i Beverly Hills, byari ukuri kandi byemewe n’amategeko, bakoze ubukwe ku mpamvu zabo z’imyemerere.”
“Bianca ni we ukomeza Kanye West, akunze kuvuga ko atuma yumva atekanye, ndetse yanyuzwe n’ubuhanga afite mu guhanga imideli.”
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri Beverly Hills mu gace ka Palo Alto, muri California.
Mbere y’uko inkuru z’urukundo rwabo zitangira kuvugwa Bianca yari asanzwe ari inshuti ya Kanye West ndetse akaba n’umukozi we mu ruganda rukora inkweto n’imyenda ya Yeezy kuva mu 2020.
Uyu mukobwa ukomoka muri Australia, niwe wahanze ishusho y’inkweto za Yeezy zikorwa n’uruganda rwa Kanye West.
Bianca asanzwe afitanye umubano mwiza n’abana Kanye West yabyaranye na Kim Kardashian cyane cyane Noth West w’imyaka 10.
Kanye West abinyujije mu ndirimbo yise “Someday We’ll All Be Free” yo mu 2022, yatangaje ko ataryama n’umukobwa batarakora ubukwe ashingiye ku myemerere ye.
Hari amakuru avuga ko Kanye West yarinze atandukana na Julia Fox bataryamanye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!