Urondoye indirimbo nyinshi zihuriye ku mateka nk’aya zo hambere wakuzuza amapaji ndetse urambukirwa wakwandika imyaka n’imyaniko ariko inkuru zisukiranya ubutitsa.
Abahanzi b’ubu bo bihagararaho! Ariko aba kera akenshi iyo umubajije aho yakuye inganzo akubwira atajijinganya kuko aba yumva adatewe ipfunwe no kuvuga ko bamutwaye umugore, ko baburanye kubera itumanaho ry’icyo ryari rikiri hasi cyangwa se akaba yaramukunze umutima ukajya urara umurya.
Ab’iki gihe indirimbo za kera bazita ‘Karahanyuze’ gusa zikundwa na benshi hari n’abazihozaho umutima ku buryo inyakiramajwi zabo nta zindi wakumva zirimo, hambere aha tucyemerwa kujya mu tubari benshi bajyaga kuzumva mu byo bita ‘ibisope’ maze umuziki wazo wahura n’agatama bikaba uburyohe.
Mu 1978, Kanyenzi System yajyanye umugore we muri Hotel Kiyovu undi yibonera abandi bagabo niko gufumyamo ubwo, aheruka kumuca iryera muri uwo mwaka ubwo ibyari ukwishimisha byahindukaga umubabaro.
Umwana uwo mugore yonsaga yanasigiye Kanyenzi kuri ubu ni umukobwa w’inkumi wasoje kaminuza akaba ataraca iryera nyina umubyara kuva yatsembera umugabo bari bajyanye muri Hotel Kiyovu agahitamo gutaha iw’abandi. Uyu mugore wari uwa Kanyenzi aba muri Uganda, aho yagiye kubera ikimwaro cyaturutse ku ndirimbo yamuhimbiwe.
Kanyenzi mu kiganiro na IGIHE ati “Twamaze gukora iriya ndirimbo yajya ahura n’abantu babimubaza bikamutera isoni ahita yimukira muri Uganda.”
Kuri ubu Kanyenzi afite undi mugore yashatse nyuma yo gutabwa n’uwo yari yarihebeye. Kuva yatabwa n’umugore wa mbere, mu 1980 Kanyenzi yahise ahimba indirimbo yitiriye iyi Hotel yatumye umugore we amutana uruhinja ayita ‘Hotel Kiyovu’.
Kanyenzi ntiyahimbye iyi ndirimbo wenyine dore ko nyuma y’iyi nkuru ibabaje y’ibyamubayeho yahise yisunga mugenzi we bakoranaga witwaga Nyirinkwaya [umaze imyaka irenga 23 avuye mu mubiri] bahita bajya muri studio barayitunganya ndetse iza gukundwa mu buryo bwihariye bwanatumye kugeza uyu munsi ikiri mu zituma Kanyenzi yitabira ibitaramo bitandukanye.
Kanyenzi avuga ko umugore we yakundaga iraha cyane ndetse no kumujyana kubyina bikaba byarabaye kubera ko yari amurembeje amushyiraho igitutu cy’uko adaheruka gucinya akadiho, gukunda iraha bikaba aribyo byatumye amugeza muri Hotel ab’ifaranga bagahita bamwandurukana undi agataha ari umwe kandi bari bagiye kwinezeza ari babiri.
Ngo n’ubwo batari barasezeranye uyu mugabo aramugaya cyane. Kuvugana byo ntibikunda.
Kanyenzi avuga ko kuba yararirimbye iyi ndirimbo yumva ari ibintu bisanzwe kuko yamaze kubimenyera, ati “Ikibi ni ukubigumana mu mutima, ntubivuge ariko ubivuze bikuvamo, bikarangira.”
Yemeza ko impamvu iriya ndirimbo ari uko ari ibintu byari bimaze kwaduka mu gisekuru cye, bibaho cyane agashaka kugira ngo abigaragaze.
Ishavu rye ryatumye aba icyamamare
Kanyenzi avuga ko kiriya gihe ubwo indirimbo ye Hotel Kiyovu yamara kwamamara cyane, muri iyi hotel n’ubundi hari hasanzwe hari akabyiniro, iyi ndirimbo igatuma kagira abafana benshi.
Ati “Kiriya gihe ‘Hotel Kiyovu’ yari igezweho hari hagezweho akabyiniro gakomeye cyane, niho abantu bose basohokeraga bo muri Kigali no mu zindi ntara, niho hari umuziki uryoshye, abantu bose niho bajyaga kubyinira.”
Ngo uyu mugore we bamutwaye bamaranye imyaka ibiri, Kanyenzi yemeza ko ashobora kuba akiri kumwe n’uwo wamutwariye muri Hotel Kiyovu.
Avuga ko ariya mashusho y’iyi ndirimbo akunze kugaragara yayafashe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yifashishije abandi bantu bamufasha kuyakora bakaba banasanzwe bakorana mu muziki.
Mbere ya Jenoside uyu mugabo yakoraga mu ruganda rw’amabuye y’agaciro.
Amateka avunaguye kuri Kanyenzi
Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 1970. Umuziki yatangiye kuwiyumvamo akiri umwana muto. We n’ababyeyi be bageze mu Mujyi wa Kigali mu 1964, se aje gucuruza.
Mu mashuri afite, yize amashuri atandatu abanza. Mu bicurangisho azi harimo Piano na Guitar, umuziki yawigishijwe n’abanye-Congo bacurangaga muri Hotel Muhabura. Yatangiye kuwiga afite imyaka icyenda.
Mu bana ba Kanyenzi kuri ubu harimo n’abamukurikije mu muziki. Umwana bamusigiye yamutoje kutishyiramo nyina ahubwo akumva ko se wamureze ariwe kamara.
Reba ikiganiro Kanyenzi yagiranye na IGIHE
Taramana na Kanyenzi n’itsinda bacurangana



















TANGA IGITEKEREZO