00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karahanyuze! Ivuka n’izimira rya Good Guys na Bad Boys, ababyinnyi b’abakeba bakanyujijeho i Nyamirambo

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 3 January 2019 saa 09:47
Yasuwe :

Mu 2000 abari batuye mu Mujyi wa Kigali, bakurikiranaga ibijyanye n’umuziki bibuka ihangana rikomeye ry’amatsinda abiri y’ababyinnyi yabiciye bigacika ariyo Good Guys na Bad Boys yari agizwe n’urubyiruko rwari rutuye i Nyamirambo.

Kubyina indirimbo z’abanyamahanga bari bagezweho nibwo byari bicyaduka cyane mu rubyiruko kuruta uko muri iyi minsi bimeze.

Icyo gihe mu Mujyi wa Kigali nk’ahari iterambere kuruta ahandi, urubyiruko rwaho rwashinze amatsinda yo kubyina, gusa amwe yari yaratsikamiwe n’abiri y’ibikomerezwa (Good Guys na Bad Boys) yari agizwe n’urubyiruko rwakomokaga i Nyamirambo.

Aya matsinda yabaga agizwe n’abahungu n’abakobwa, bari bafite ubuhanga mu kubyina indirimbo z’abanyamahanga cyane cyane izo muri Amerika zari zigezweho muri ibyo bihe nk’iza Micheal Jackson, Back Street Boys, West Life, Britney Spears, iza Koffi Olomide wo muri RDC n’abandi batandukanye.

Bad Boys bari abatuye i Nyamirambo mu gace ka Biryogo, naho Good Guys bo bari batuye kuri 40. Aha niho hafatwa nk’ahatuwe n’abanyamujyi bazi ibigezweho.

Aya matsinda yanyuzemo ababyinnyi benshi bamwe muri bo babaye abahanzi bazwi mu Rwanda nka Jack B wayabayemo yose, Tizzo na Olivis bo muri Active n’abandi.

Jack B ni umwe mu babyinnyi bari imari ishyushye muri icyo gihe. Yabyinnye muri aya matsinda yose, yandika izina rikomeye, igikundiro kiba cyose by’umwihariko ku bakobwa bakundaga kumubona yikuye agasengeri!

Mu bihe by’ibiruhuko babyinaga mu bitaramo bitandukanye byaberaga mu Mujyi wa Kigali nko mu Ishuri rya St André, Inzu Ndangamurage y’Abafaransa, mu tubyiniro dutandukanye ndetse we na bagenzi be bari bageze no ku rwego rwo kujya kubyina hanze y’u Rwanda.

Bad Boys yari yarafashe bugwate ahazwi nko mu Biryogo

Ihangana rikomeye

Aya matsinda si yo yonyine yari mu mujyi wa Kigali, ariko niyo yarimo ababyinnyi b’abahanga benshi, byatumye bigarurira imitima y’abatari bake.

Uretse ababaga bakomoka mu bice by’i Nyamirambo n’ab’ahandi bari barafashe impande babogamiramo, ku buryo uwabaga yacitswe n’igitaramo cy’aba basore yabyicuzaga.

Ubukeba hagati ya Good Guys na Bad Boys bwari bumeze nk’ubwa APR FC na Rayon Sports, iyo bahuriraga mu marushanwa yo kubyina, barahatanaga ivumbi rigatumuka! Iyo bamwe batsindaga, ubutaha abandi bazaga bariye karungu.

Olivis usigaye aririmba mu itsina rya Active yinjiye muri Bad Boys mu 2004, avuga ko iri hangana ahanini ryatererwaga n’urukundo abaturage b’icyo gihe bari bafitiye umuziki, bitandukanye no muri iyi minsi.

Ati “Iryo hangana ryaturukaga ku baturarwanda. Muri kiriya gihe bari bakunze umuziki cyane, nahamya neza ko bishobora byararushaga n’iki gihe.”

Imwe mu ndirimbo igaragaza ubuhanga bwa Olivis mu kubyina

Ubu bukeba, ntibwari ubusanzwe nk’uko tujya tubyumva hagati y’abahanzi. Baziranaga nk’injangwe n’imbeba. Iyo bajyaga kureba filime kwa Mayaka buri tsinda ryari rifite aho ryicara, uwayoberaga mu gice cy’abandi yashoboraga guhura n’ibibazo bikomeye.

Jack B abyibuka neza ko hari igihe bakoresheje imyenda bakandikaho amagambo atukaba bagenzi babo.

Ati “Ryari ihangana rikomeye kuko hari n’abambaraga imyenda iriho ibitutsi kuri buri tsinda.”

Uretse gutukana cyangwa ubundi buryo bw’ihangana, aba basore bajyaga basakirana bagaterana ibipfunsi!

Umunsi utazibagira kuri aba basore bose ni igihe abo muri Good Guys barwanaga na Bad Boys mu kabyiniro ka Cadilac kabiciye mu Mujyi wa Kigali.

Olivis ati “No kurwana byabagaho ariko ntabwo navuga ko byaba ari ibintu byateguwe. Ni nka kwa kundi ushobora kuba ufite umuntu mwasohokanye akamera nk’aho avogerewe ukamutabara. Ndabyibuka byigeze kubaho muri Cadilac ariko ntabwo ari ibintu byakunze kubaho cyane.”

Jack B yaguzwe ibihumbi bitatu arahigwa

Jack B usigaye ari umuririmbyi yabanje kuba mu itsinda ry’abo kuri 40 rya Good Guys, ariko mu 2002 Bad Boys baza kumugura kugira ngo abongerere imbaraga, banasenye Good Guys yari yarabatanze mu kibuga.

Jack B yagiye muri Bad Boys aguzwe amafaranga ibihumbi bitatu, bahita banamwimika bamugira umuyobozi (captaine).

Ibi ntibyigeze bishimisha na gato bagenzi be bari baratangiranye urugendo, yahindutse nk’umusirikare uvuye mu ngabo z’igihugu, akajya kwifatanya n’inyeshyamba. Itegeko ryaratanzwe ko uzafata Jack B yemerewe kumukubita nta kindi yitayeho.

Aba bari bamaze kumugura nabo, birengereye ingaruka z’ibibazo bari bateje, bafata umwanzuro wo kujya bacunga umutekano w’umutware wabo.

Jack B ati “Mvuye muri Good Guys nahise mpinduka umwanzi, no gutaha baramperekezaga, byari bikomeye cyane.”

Uwitwa Bucucu umwe mu bahoze muri Good Guys avuga ko Jack B yafashwe nk’umugambanyi kuko ari umwe mu bo bagenderagaho byongeye akagenda mu gihe biteguraga irushanwa bari guhuriramo na Bad Boys.

Ati “Agenda yari yaramaze kuba umuntu w’imbere muri Good Guys, yari mu bantu bizewe. Agenda haburaga amezi abiri cyangwa atatu kugira ngo bahe irushanwa kandi na Bad Boys bari bariyandikishije. Yabaye nk’umugambanyi, bibyara amakimbirane bigera n’aho atari agica kuri 40 n’iyo yajyaga gutaha bamuhaga abantu bamuherekeza.”

Ifaranga ryarabaryanishije

Olivis yavuze ko bagize ibihe byiza bitazibagirana ku buryo byageze aho bakorera amafaranga menshi. N’ubwo bari abana ntibari bagisaba ababyeyi ayo kujyana ku ishuri, umwenda mwiza wasohotse barawiguriraga, mbese kubyina byaganishaga ku guhindura ubuzima bwabo.

Ku ruhande rwa Bad Boys icyatumye bahirima ni uko bamwe mu bari abayobozi bagatangiye kwigwizaho umutungo, ukutumvikana gutangira gutyo.

Kuri Jack B we, ngo kuba bamwe bari batangiye gukura, abandi bakava mu Rwanda, nabyo biri mu byakubise hasi aya matsinda yari akunzwe na benshi.

Ati “Twabirekeye rimwe, bamwe bari bamaze kuba bakuru, abandi bajya hanze, abandi bararongora, bararongorwa… bigenda gutyo.”

Bucucu wabaye muri Good Guys yavuze ko itsinda ryabo ryari rimaze kwiyubaka mu buryo bugaragara. Bari barashinze iduka ry’imyenda n’imodoka yatwaraga abagenzi. Hari bamwe batangiye gushaka kubikiriramo abandi barabyanga nabo bahirima batyo.

Ati “Twaje kuvuga tuti oya. Niba umuntu twaramufataga nk’umunyamuryango aje kudufasha biba nk’aho ashaka kutwungukamo, tubihagarike. Ni gutyo abantu twagiraga b’abacuruzi bagiye bavamo kuko twari tubakuye ku buryo bakora ku mafaranga. Twari dusigaye tubotsa igitutu, dushaka kumenya aho amafaranga ajya.”

Mu 2008 ni bwo aya matsinda yari yarashyuhije umujyi wa Kigali, yahindutse amateka abari bayarimo bajya gushinga andi.

Jack B yagiye gushinga irindi tsinda rye we na Dady Cassanova ryitwaga Fanthomes na ryo rirasenyuka, biyunga na Olivis na Tizzo na Bucucu bakora iryitwaga Machineries ryabyiniraga Miss Jojo.

Machineries bari ababyinnyi ba Miss Jojo

Abaciye muri aya matsinda bose bemeza ko muri icyo gihe abanyarwanda bari bakunze umuziki, naho ubu bamwe barasunikiriza, ntibibarimo.

Jack B ubwo yasohoraga iyitwa Mumparire, yigambye ko ari we wa mbere mu kubyina mu Rwanda

Jack B yanditse amateka akomeye muri Good Guys na Bad Boys
Olivis (hagati) na Tizzo (iburyo) nabo bagacishijeho mu kubyina muri Bad Boys

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages