00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kardashian na Hamilton baryohewe n’urukundo ku mucanga w’i Los Angeles

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 22 April 2026 saa 06:13
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini bavugwa mu rukundo, Kim Kardashian na Lewis Hamilton wamamaye mu masiganwa ya Formula 1, basohokeye ku mazi baryoherwa n’urukundo ku nkombe y’inyanja ku mucanga wa Malibu Beach iherereye i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TMZ ivuga ko bahasohokeye ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026. Nyuma y’ibihe byiza bahagiriye, hagaragaye amashusho basomana ubona ko bari guteteshanya ndetse akamwenyu ari kose.

Bari banajyanishije mu myenda yo kogana yirabura kuva hasi kugera hejuru.

Byatumye bavugwa cyane mu rukundo i Hollywood muri Amerika dore ko aha hantu kuhasohokera bisaba kuba wihagazeho.

Dailymail yatangaje ko urukundo rwatumye Kim Kardashian agenda ibilometero bisaga ibihumbi 17 avuye i Los Angeles yerekeza i Farnborough muri Hampshire mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Bwongereza agiye kureba Hamilton yihebeye. Yahagurutse ku wa ku wa Mbere w’icyumweru gishize akahagera ku munsi wakurikiyeho.

Akihagera, Hamilton yahise amujyana ku rugo rwe rufite agaciro ka miliyoni 18 z’Amayero ruherereye i Kensington mu burengerazuba bw’Umujyi wa Londres.

Amakuru agera kuri The Sun, avuye mu bantu ba hafi ba Kim Kardashian, avuga ko Hamilton akundwa n’abo mu muryango wa Kim kandi ko Kim akora izi ngendo ku mpamvu yo gushyiramo imbaraga kugira ngo urukundo rwabo ruhore rutoshye.

Nubwo bamaze imyaka isaga 10 ari inshuti, bagaragaye bwa mbere nk’abari mu rukundo muri Gashyantare 2026 ku mukino wa nyuma wa NFL.

Aba bombi kandi baherutse kugaragara bitabiriye iserukiramuco rya Coachella muri California, ibigaragaza ko urukundo rwabo rukomeje gufata indi ntera.

Iri serukiramuco bitabiriye barigezemo mu ibanga kandi bacungiwe umutekano. Nyuma baje kugaragara bari kumwe n’umukobwa witwa North West, imfura Kim Kardashian yabyaranye na Kanye West mbere yo gutandukana.

Kim Kardashian na Lewis Hamilton baryohewe n’urukundo ku Nyanja ya Pacifique
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Kim Kardashian na Lewis Hamilton
Urukundo rwongeye kwiganza Kim Kardashian na Lewis Hamilton babura uko bihishira
Kim Kardashian yaryohewe no guhura na Lewis Hamilton
Kim Kardashian na Lewis Hamilton baryohewe n'urukundo ku mazi y'i Los Angeles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages