TMZ ivuga ko bahasohokeye ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026. Nyuma y’ibihe byiza bahagiriye, hagaragaye amashusho basomana ubona ko bari guteteshanya ndetse akamwenyu ari kose.
Bari banajyanishije mu myenda yo kogana yirabura kuva hasi kugera hejuru.
Byatumye bavugwa cyane mu rukundo i Hollywood muri Amerika dore ko aha hantu kuhasohokera bisaba kuba wihagazeho.
Dailymail yatangaje ko urukundo rwatumye Kim Kardashian agenda ibilometero bisaga ibihumbi 17 avuye i Los Angeles yerekeza i Farnborough muri Hampshire mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Bwongereza agiye kureba Hamilton yihebeye. Yahagurutse ku wa ku wa Mbere w’icyumweru gishize akahagera ku munsi wakurikiyeho.
Akihagera, Hamilton yahise amujyana ku rugo rwe rufite agaciro ka miliyoni 18 z’Amayero ruherereye i Kensington mu burengerazuba bw’Umujyi wa Londres.
Amakuru agera kuri The Sun, avuye mu bantu ba hafi ba Kim Kardashian, avuga ko Hamilton akundwa n’abo mu muryango wa Kim kandi ko Kim akora izi ngendo ku mpamvu yo gushyiramo imbaraga kugira ngo urukundo rwabo ruhore rutoshye.
Nubwo bamaze imyaka isaga 10 ari inshuti, bagaragaye bwa mbere nk’abari mu rukundo muri Gashyantare 2026 ku mukino wa nyuma wa NFL.
Aba bombi kandi baherutse kugaragara bitabiriye iserukiramuco rya Coachella muri California, ibigaragaza ko urukundo rwabo rukomeje gufata indi ntera.
Iri serukiramuco bitabiriye barigezemo mu ibanga kandi bacungiwe umutekano. Nyuma baje kugaragara bari kumwe n’umukobwa witwa North West, imfura Kim Kardashian yabyaranye na Kanye West mbere yo gutandukana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!