00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intege nke Teta yagaragaje mu irushanwa zitumye asezererwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 July 2014 saa 07:30
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Werurwe 2014 ubwo yahamagarwaga mu bahanzi 10 bagombaga gukomeza muri iri rushanwa benshi ntibamuvuzeho rumwe kubera ahanini kumenyekana kwe kwari hasi mu muziki, umubare w’indirimbo yari afite icyo gihe n’ingufu ze yari azwiho mu muziki.
Kuva irushanwa ryatangira kugeza asezerewe mu irushanwa, abakunzi ba muzika n’abakurikiranira hafi irushanwa rya PGGSS bakunda guhuriza ku kuba uyu muhanzikazi afite intege nke haba mu gikundiro, uburyo ibihangano bye (…)

Mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Werurwe 2014 ubwo yahamagarwaga mu bahanzi 10 bagombaga gukomeza muri iri rushanwa benshi ntibamuvuzeho rumwe kubera ahanini kumenyekana kwe kwari hasi mu muziki, umubare w’indirimbo yari afite icyo gihe n’ingufu ze yari azwiho mu muziki.

Kuva irushanwa ryatangira kugeza asezerewe mu irushanwa, abakunzi ba muzika n’abakurikiranira hafi irushanwa rya PGGSS bakunda guhuriza ku kuba uyu muhanzikazi afite intege nke haba mu gikundiro, uburyo ibihangano bye bitazwi, gutegura urubyiniro no kudashimisha abafana.

Nubwo yakekwagaho ubuhanga mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere, ubwo iri rushanwa ryari rigeze mu bitaramo bya live uyu mukobwa yatunguye benshi dore ko uburyo asubiramo indirimbo za nyakwigendera Kamaliza butandukanye cyane n’uko aririmba ize bwite.

Teta iyo aririmba indirimbo za Kamaliza, biba biryoheye amatwi kandi ukumva ko afite ijwi n’ubuhanga mu muziki wa live. Byaratunguranye muri PGGSS4 aho indirimbo ze yaziririmbaga mu buryo butaryoheye amatwi ndetse ugasanga nta n’abafana afite bamushyigikiye ari na cyo iri rushanwa rigenderaho mu kwemeza umuhanzi ushoboye.

Bitewe n’ingufu , ubuhanga n’igikundiro kigerwa ku mashyi Teta yagaragayeho kuva iri rushanwa ryatangira , byagaragaza ko uyu muhanzikazi nta mahirwe na make afite yo kuzagera mu cyiciro cya nyuma. Teta ni umwe mu bahanzi bari bafite intege nke bigaragarira buri wese, haba mu miririmbire ye ndetse n’igikundiro.

Kuba Teta atarabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’abahanzi bahatanira PGGSS4, ntibyatunguranye na gato ndetse umwanya yabonetseho yari awukwiriye cyane.

Teta Diana ntiyakoze gakondo muri PGGSS4

Kwemeza ko Teta atakoze umuziki wa gakondo mu gihe yari muri iri rushanwa ntawaba yibeshye. Uyu mukobwa akomara kwinjira mu irushanwa, benshi bamunengaga bavuga ko adakwiriye kuryinjiramo kubera ubuke bw’ibihangano yari afite bitanazwi gusa bamwe ugasanga bashimangira ko agomba gutungurana mu gihe cyo kuririmba live nyamara bose yarabatengushye.

Mu ndirimbo enye yaririmbye kuva ibitaramo bya live byatangira kugeza asezerewe , nta n’imwe ikoze mu buryo bwa gakondo y’umwimerere kuburyo wavuga ngo ni umuririmbyi wa gakondo . Indirimbo yakoraga: Call me, Undi munsi, Ndaje, Canga ikarita na Kata; nta n’imwe ikozwe mu buryo bwa gakondo ari nacyo gishobora kuba cyaramugoye kurusha ibindi byose.

Niba umuhanzi avuze ko ari uwa gakondo cyangwa aririmba indirimbo Gakondo, umuntu wese wumvishe ibihangano bye yakabaye ahita yumva aho gukora gakondo kwe guherereye. Nyamara kuri Teta iyo ushishoje usanga atari ko bimeze kuko akenshi yumvikana mu ndirimbo za gakondo iyo ari gusubiramo indirimbo za Kamaliza aho wumva bijyana neza.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane mu nyikirizo y’indirimbo ‘Fata fata’ ya Dj Zizou Alpacino. Iyi ndirimbo yaramamaye cyane kubera impamvu nyinshi zirimo kuba yaravuzweho kuba ari injurano hamwe no kuba ihuriweho n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda nka Jay Polly, Urban Boyz na Uncle Austin.

Izindi ndirimbo zizwi za Teta ni ‘Canga Ikarita’, Undi Munsi, Kata, Uwanjye na Call me, izi ndirimbo zose iyo uzumvishe uzisanisha n’iz’i Mahanga kurusha uko zaba izo mu Rwanda.

Teta yatengushye abizera kuririmba kwe

Teta Diana asanzwe azwi mu ndirimbo zijyanye na gakondo ndetse aba mu itsinda rya Gakondo ribamo abahanzi nka Masamba, Jules Sentore, Ngarukiye Daniel n’abandi.

Cyakora, mu ndirimbo ze bwite, uyu muhanzi ntabwo afite nyinshi zifite aho zihuriye n’injyana Gakondo, akenshi asubiramo iz’abandi bahanzi by’umwihariko iza Kamaliza.

Mu gihe benshi bari biteze ko azahogoza akerekana ko asanzwe amenyereye kuririmba ‘Live’, siko byagenze kuko mu kuririmba kwe hajemo kubusanya ndetse wumvaga ijwi rye ryahindutse cyane.

Nyuma y’irushanwa hari icyizere atanga ?

Kuririmba neza, kwitwara neza ku rubyiniro, uko ugaragara, abafana ufite, byose ni ibyagenderwagaho mu guhabwa amanota n’akanama kari kagizwe na Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi muri ibi gitaramo.

Ukurikije uko Teta Diana yabyitwayemo kuva iri rushanwa ryatangira kugeza asezerewe, nta cyizere yashyize mu bafana by’umwihariko mu bijyanye no kwemeza ko ari umwe mu bakobwa bakomeye mu muziki kandi bafite abafana.

Mu irushanwa rya Primus Guma Guma, umuhanzi uryinjiyemo hari ibintu by’ingenzi aba ahanze amaso harimo:

1.Gushaka amafaranga: hari abinjiramo bashaka kurya ziriya miliyoni zitangwa na Bralirwa gusa byarangira akituriza atitaye ku bafana cyangwa guteza imbere umuziki we

2.Kwagura umuziki n’igikundiro: hari abahanzi barwana ishyaka ryo kwinjira muri PGGSS bashaka uburyo umuziki wab watera imbere haba ku muhanzi mu bijyanye no kuririmba ndetse by’umwihariko no gushaka uburyo yakwiyongerera abafana.

3.Abajyamo ku mpanuka: Hari abahanzi baba bakora umuziki bisanzwe ku bw’amahirwe bagatorwa n’ababishinzwe bakarynjiramo. Uyu muhanzi iyo agezemo, ntamenya icyo agomba gukora n’icyo areka. Ni hahandi usanga ibyo akora byose nta cyerekezo na gito bifite ari bo babandi usanga bavuye mu irushanwa nta mafaranga bafite ndetse n’ibijyanye n’umuziki ugasanga ntibamamaye.

4.Uwinjira ashaka gutwara igikombe: umuhanzi winjira mu irushanwa ashaka igikombe, iteka ryose usanga atandukanye na bagenzi be mu byo akora byose, haba mu gushimisha abafana ndetse n’uburyo agaragara imbere y’abafana, uko ategura urubyiniro n’ikinyabupfura, gukundwa kwe bimutandukanya n’abandi ari nacyo kigenderwaho mu kumuha igikombe.

Nyuma y’iri rushanwa, bigaragara ko Teta ashobora kuba ari mu cyiciro cya gatatu akaba yararyinjiyemo bimutunguye dore ko umubare w’abafana yari afite mu gitaramo cyabimburiye ibindi i Rusizi kugeza i Rubavu bamusezerera, abafana be ntibigeze biyongera. Biriya bihumbi Bralirwa ihuriza hamwe ngo bize birebe umuhanzi, nyir’ubwite yagakwiye kubikoresha neza akigarurira abafana, haba abamukundaga mbere n’abatari bamuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages